Inkuru y'akababaro y'urupfu rwa Musenyeri Nsengumuremyi yamenyekanye ku mugoroba w'itariki 30 Kanama 2026.
Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Anacaclet Mwumvaneza yabwiye IGIHE ko Jean Marie Vianney Nsengumuremyi yazize uburwayi.
Ati 'Yazize uburwayi. Yagize ibibazo by'umuvuduko muke w'amaraso. Tuzamwibukira kuri byinshi, yari inshuti ya hafi. Gukunda umurimo, ubwitange bwe, kubana n'abantu bose, yari umupadiri w'intangarugero'.
Musenyeri Mwumvaneza yavuze ko nyakwigendera atari amaze igihe arwaye.
Ati 'Erega ntabwo yari amaze igihe arwaye. Ejo twamujyanye ku bitaro ariko yari mu rugo hano. Yagize ikibazo cy'umuvuduko muke w'amaraso'.
Mu mirimo Musenyeri Nsengumuremyi yakoze harimo kuba yarabaye ushinzwe uburezi muri zone pasitorale ya Kibuye ikorera mu karere ka Karongi, mu gice kinini cya Rutsiro, no mu mirenge imwe ya Ngororero na Nyamasheke.
Musenyeri Nsengumuremyi kandi yabaye umwarimu muri Petit séminaire ya Nyundo.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-nsengumuremyi-yitabye-imana
Leave a Reply