Abanyarwanda benshi bijandika mu mibonano mpuzabitsina, gushaka ntibabikozwe – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ubushakashatsi bushya ku buzima n'imibereho y'abaturage mu Rwanda, DHS (Demographic and Health Survey) bwa 2025, bugaragaza ko imibonano mpuzabitsina yitabirwa cyane mu gihe ibyo gukora ubukwe bikendera.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) bwakorewe ku bantu barenga 20.831 barimo abagore 14.283 n'abagabo 6.548.

Kimwe mu byagaragaye cyane muri ubu bushakashatsi ni uko abagabo batagikozwa ibyo gushaka kuko 47,1% by'abagabo bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 batigeze bashaka, ugereranyije na 38,5% by'abagore bari muri icyo cyiciro cy'imyaka.

Ibi bivuze ko hafi umugabo umwe muri babiri muri iki cyiciro cy'imyaka atarashaka, bikagaragaza itandukaniro rikomeye hagati y'abagabo n'abagore ku bijyanye n'igihe cyo gushinga umuryango.

Nubwo abarenga kimwe cya kabiri cy'abantu bakuru bafite imyaka 15–49 bari mu mubano w'abashakanye, aho abagore bangana na 51,9% naho abagabo bakaba 50,6% bavuze ko bashakanye cyangwa babana n'inshuti zabo, imibare igaragaza ko gushyingirwa bigenda biba amahitamo ya nyuma mu buzima bwa benshi mu Rwanda.

Ikibazo cyo kudashaka kirushaho kugaragara mu rubyiruko rufite imyaka 25–29. Muri iki gihe cy'ubuzima aho abantu benshi basanzwe batangira gushinga imiryango, abasore 17,7% gusa ni bo bashatse, ugereranyije n'abakobwa 29,1%.

Muri iyo myaka kandi, abasore 44,3% baba batarashaka, ugereranyije n'abakobwa 27,2%.

Ibi bivuze ko umusore ufite imyaka iri hagati ya 25 na 29 ari we biba byitezwe cyane ko yaba atarashaka kurusha umukobwa banganya imyaka.

Muri iki gihe kandi, kubana mbere yo gushyingirwa byemewe n'amategeko byabaye nk'ubuzima busanzwe mu bakiri bato.

Mu bakobwa bafite imyaka 25–29, 34,5% babana n'inshuti zabo, ugereranyije na 29,1% bashatse, mu gihe ku basore bari muri icyo cyiciro cy'imyaka, 36% babana n'inshuti zabo, mu gihe 17,7% gusa ari bo bashatse.

Ubushakashatsi ntibugaragaza niba iyo mibanire amaherezo izavamo gushyingirwa, ariko bugaragaza ko uburyo abantu binjira mu buzima bw'umuryango buri guhinduka.

Ubushakashatsi bwa DHS 2025 bugaragaza ko Abanyarwanda bakora ubukwe batinze kurusha ab'ibihe byabanje.

Impuzandengo y'imyaka abagore bafite imyaka 25–49 bashyingirwamo ni 23,3, mu gihe ku bagabo bafite imyaka 30–49 ari 26,8.

Imibonano mpuzabitsina yahawe intebe

Kimwe mu byagaragajwe cyane muri ubu bushakashatsi ni uko gutangira ubuzima bw'imibonano mpuzabitsina akenshi bibanza mbere cyane yo gushyingirwa.

Mu bagore bafite imyaka 25–49, impuzandengo y'imyaka batangiriraho gukora imibonano mpuzabitsina ni 20,6, mu gihe impuzandengo y'imyaka bashyingirwaho bwa mbere ari 23,3.

Ku bagabo ho, ikinyuranyo kirushaho kuba kinini. Impuzandengo y'imyaka batangiriraho gukora imibonano mpuzabitsina ni 22,4, mu gihe imyaka bashyingirwaho bwa mbere ari 26,8.

Ibi bituma habaho ikinyuranyo cy'imyaka 4,4 hagati yo gutangira ubuzima bw'imibonano mpuzabitsina no kwinjira mu bukwe.

Uku kwijandika mu mibonano mpuzabitsina ni na byo bitiza umurindi virusi itera SIDA kuko Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) kigaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera SIDA, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.

Abaturage bafite kuva ku myaka 15 kugeza ku myaka 29 ni bo bandura cyane, umubare munini ukaba uw'abakobwa.

Ku myaka 22,65%, abagore bafite imyaka 25–49 baba baramaze gukora imibonano mpuzabitsina, ugereranyije na 48% by'abagabo.

Ku myaka 25, iri tandukaniro riracyagaragara, aho hafi 84% by'abagore baba baramaze gukora imibonano mpuzabitsina, ugereranyije na 68% by'abagabo.

Ibi bivuze ko abagore, nk'uko ubushakashatsi bubigaragaza, bakunze gutangira ubuzima bw'imibonano mpuzabitsina mbere y'abagabo, nubwo abagabo bo muri rusange bashyingirwa batinze.

Mu bagabo bafite imyaka 25–49, uwo mubare wavuye kuri 19% mu bipimo byabanje ugera kuri 12% mu 2025.

Ubushakashatsi kandi bwakusanyije amakuru ku mibonano mpuzabitsina iheruka, bubaza niba abitabiriye ubushakashatsi barakoze imibonano mpuzabitsina mu byumweru bine byabanjirije ubushakashatsi.

Muri rusange, 50% by'abagore na 51% by'abagabo bafite imyaka 15–49 bavuze ko bari baherutse gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu bagore, gukora imibonano mpuzabitsina biheruka byagaragajwe na 71,6% bafite imyaka 30–34, 72,3% bafite imyaka 35–39, 70,5% bafite imyaka 40–44 na 66,1% bafite imyaka 45–49.

Mu bagabo, imibare yari hejuru kurushaho, aho yageze kuri 77% ku bafite imyaka iri hagati ya 30–34, 84,6% ku bafite imyaka 35–39, 86,6% ku bafite imyaka 40–44 na 84,4% ku bafite imyaka 45–49.

Ibi bigaragaza ko ibikorwa by'imibonano mpuzabitsina bigera ku rwego rwo hejuru ku bantu bamaze kugera mu buzima busanzwe bw'abantu bakuru kurusha ku rubyiruko.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza itandukaniro hagati y'abatuye mu cyaro n'abatuye mu mijyi.

Abagore, 51,7% bo mu cyaro bavuze ko baheruka gukora imibonano mpuzabitsina, ugereranyije na 46,8% bo mu mijyi. Ibi ni itandukaniro rya 4,9%.

Mu bagabo, 51,5% bo mu cyaro bavuze ko baheruka gukora imibonano mpuzabitsina, ugereranyije na 48,9% bo mu mijyi.

Kimwe mu byagaragajwe cyane muri ubu bushakashatsi ni uko gutangira ubuzima bw'imibonano mpuzabitsina akenshi bibanza mbere cyane yo gushyingirwa


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bijandika-mu-mibonano-mpuzabitsina-gushaka-ntibabikozwe

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *