Ibi byagaragajwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru Gatambuka ku bitangazamakuru binyuranye.
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare ya 2025 igaragaza ko imiryango 4.479 zahawe gatanya mu myaka ishize, mu gihe mu mezi atandatu ya 2026 inkiko zakiriye ibirego bya gatanga 3620.
Muri rusange ariko, abatse gatanya mu 2025 bose biganjemo abamaze imyaka itarenga 10 babana kuko bagize 41,2% by'abatandukanye bose.
Batamuliza yagaragaje ko ubundi abantu bakimara gushakana bakagirana ikibazo gikomeye, abenshi muri bo badahita batanduka.
Ati 'Ikintu mwumvikanyeho ubanza kukibazaho, ukabanza ukibaza uti 'uyu ni wa muntu'. Igihe cyo gutekereza no kugira ngo uzafate icyemezo bigusaba umwanya. Biragoye nko gutekereza ko wasohoka mu rugo iryo joro rya mbere habaye nk'ikibazo cyo kutabasha gukora inshingano z'abashakanye kuko amategeko yemerera umuntu kubiheraho yaka gatanya.'
Nubwo ariko ateganya ko ibyo umuntu yananirwa kwihanganira mu rushako bishobora kuba impamvu ya gatanya hahatatawe ku gihe amaranye n'uwo bashakanye, hari abahitamo kubihisha bigatuma nko mu myaka itanu ya mbere badahita batandukana kandi rwose byaranze.
Ati 'Iyo ari nk'umugore atagira kwibaza uko umuntu yasohoka mu rugo nyuma y'umwaka umwe. Abenshi bagirirwa umugisha nyuma y'umwaka umwe bakaba baratwise ubwo umugore atangira kwibaza ukuntu arasohoka mu rugo atwite indi mpamvu ya kabiri ituma atahava ikaba irabonetse. Ubwo hari ubanza akareba abantu babafasha ufite aho asengera na ho akajyayo ngo arebe niba byakemuka.'
Icyakora uko imyaka isatira kuba icumi, Batamuliza yavuze ko habaho kwemera kwihangana cyangwa kubivamo kuko uko iba yicuma umuntu akabona urushako rumubihira abona imyaka asigaje kuyibamo mu bibazo mu rugo bitazashoboka.
Icyakora, yagaragaje ko ubundi imibanire mu gihe hari ikintu gikomeye umuntu abonye adahuza na mugenzi we atari ngombwa kuyihatiriza ndetse ko bimenyekanye mbere urugo rutakwirirwa rushingwa.
Ati 'Mukiramabagizanya niba wabonye ko bidakunda kubera iki uhatiriza ukajya kubana n'uwo muntu. Hari nk'abagira abakuzi babo babakubita mu ruhame ariko bakarenga bakabasanga akajya yirirwa amukubita bwacya akamusaba imbabazi. Ahubwo kuki utegereza ko bigera mu myaka 10 mukibana. Rwose gabanya imyaka si ngombwa ko igera no mu 10.'
Impamvu ari bibi guhatiriza imibanire ni uko bigira ingaruka ku muryango w'ahazaza, aho usanga aba bakuriye muri urwo rugo bagira ubwoba bwo gushinga izabo cyangwa bakangirika mu mutwe bikazabangamira ingo bazashinga cyangwa zikazasenyuka kandi atari bo babiteye.

Leave a Reply