Abapolisi babiri bafunzwe bazira gufata umukobwa bamuhora imyambarire – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu butumwa Polisi y'u Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize iti 'Abapolisi bagaragara muri aya mashusho bafashwe ndetse barafungwa. Uwo mukobwa na we yarenganuwe.'

Uretse gutera muri yombi abapolisi bagaragara muri aya mashusho, Polisi y'u Rwanda yavuze ko abapolisi bose bahawe amabwiriza kandi bihanangirizwa ko bagomba kwirinda ko ibikorwa nk'ibi byongera kubaho.

Ibi bibaye nyuma y'impaka zikomeye zikomeje kubera ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y'uko hari abakobwa basubijwe inyuma ku muryango w'igitaramo cya Diamond Platnumz, kubera imyambarire yabo.

Nyuma y'ibi bikorwa, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko imyitwarire nk'iyi idakwiye, basaba ko hafatwa ingamba zihuse kugira ngo ibikorwa nk'ibi bitongera kubaho.

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko hari imyambarire idakwiye mu muco nyarwanda, cyane ko hari abantu bakunze kugaragara mu ruhame bambaye imyenda bamwe babona ko idahesha uyambaye icyubahiro.

Ikibazo cy'imyambarire ikwiye mu ruhame cyongeye guteza impaka nyuma y'uko mu myaka ishize nabwo cyarikoroje nyuma y'itabwa muri yombi rya Mugabekazi Liliane waserutse mu gitaramo cya Tay C.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga yavuze ko abapolisi babiri bagaragaye bafata umukobwa kubera imyambarire bafunzwe


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-babiri-bafunzwe-bazira-gufata-umukobwa-bamuhora-imyambarire

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *