Ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Kanama 2026 muri piscine ya hoteli yitwa Lemon Hills haje umugabo koga arohama mu mazi arapfa.
Hoteli yitwa Lemon Hills iherereye mu mudugudu wa Nyagacaca mu kagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.
Nyakwigendera yari umugabo witwa Mugwaneza Donatien.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda Ndayisaba Egide yemereye IGIHE ko nyakwigendera yagiye koga muri Piscine akarohama mu mazi agapfa.
Yagize ati”Ni byo Koko muri piscine ya hoteli yitwa Lemon Hills haje umugabo ararohama muri piscine yaho aho yarimo koga”
Gitifu Ndayisaba akomeza avuga ko umurambo wa nyakwigendera wavanywe mu mazi ukaba ujyanwa ku buruhukira bw'ibitaro kandi inzego z'umutekano zatangiye iperereza gusa ntabaratabwa muri yombi.
Yagize ati “Piscine zikwiye kugira abantu bazobereye mu bijyanye no koga ariko by'umwihariko abajya koga bakagira impungege kuko kugirango impanuka zigabanyuke birareba na banyiri piscine kugira abazubereye koga bakita kubaje koga”
Leave a Reply