Imyaka imaze kurenga 10 mu Rwanda hatangiye uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi za EBM. Imisoro ingana na miliyari 3.956,4 Frw yakusanyijwe mu 2025/26, imyinshi ishingiye kuri iyi nyemezabuguzi.
Imibare igaragaza ko mu 2025/26, hari abacuruzi bashya 43.243 batangiye gukoresha EBM kandi bakayikoresha neza.
Ni mu gihe muri Kamena 2025 abari bariyandikishije muri gahunda ibemerera guhabwa ishimwe rya 10% ku musoro ku nyongeragaciro uri ku nyemezabuguzi basabye barengaga ibihumbi 74, ariko umwaka wagiye kurangira barenga miliyoni 1.
Mu mavugurura akorwa harimo ajyanye n'imisoro kugira ngo igihugu kirusheho kwigira mu byerekeye ingengo y'imari.
Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 30 Kamena 2026, yemeje Iteka rya Minisitiri rigena abagize Komite ishinzwe politiki y'isoresha, imiterere n'imikorere yayo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y'Imisoro muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Abel Ntegano, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru kivuga ku misoro yakusanyijwe mu 2025/26, yavuze ko ayo mateka yitezweho koroshya no korohereza abasora no koroshya imirimo y'ubucuruzi, kugira ngo buzuze inshingano zabo.
Ku iteka rya Minisitiri rivuga ku buryo bw'ikoranabuhanga bwo gutanga inyemezabuguzi, yavuze ko atari rishya kuko mu itegeko ryerekeye imisoro ryo mu 2013 rivugwamo rikavuga ibyo kuvanirwaho umusoro n'igihembo gihabwa umuntu watanze amakuru ku inyerezwa ry'umusoro.
Ati 'Nyuma y'imyaka 13 hari ibintu byinshi byagiye bihinduka, bisaba rero ko ryavugururwa rikagendana n'igihe.'

Umuturage ashobora kwikorera facture ya EBM
Ahenshi mu batarayoboka EBM, baracyakoresha za nyemezabuguzi zandikishwa intoki aho, ariko aya makuru y'ibicuruzwa byaguzwe ntashobora kugera mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro ndetse biba binoroshye kunyereza uyu musoro.
Abel Ntegano ati 'Muzi ko mu munsi yashize hari hariho uburyo bwo gukora facture mu buryo bw'intoki ubu rero muri iki gihe tugezemo kubera iterambere ntabwo tubona ko bikigezweho. Hashyizweho uburyo buzajya bukoreshwa kugira ngo inyemezabuguzi ya EBM igende neza.'
Yavuze ko muri iri teka harimo n'icyiciro cyasonewe nk'abantu batakoresha EBM, ni ukuvuga abantu bari munsi ya miliyoni 2 Frw.
Ati 'Ntabwo bateganyijwe cyane mu mikoreshereze ya EBM ahubwo harimo n'uburyo bwo kubyoroshya kugira ngo aho bidashobotse habe hakoreshwa izindi ngamba.'
Ntegano yavuze ko mu buryo bwo koroshya itangwa ry'inyemezabuguzi ya EBM umuguzi azahabwa ububasha bwo gutangiza igikorwa cyo kuyisaba, bikemezwa n'umucuruzi, bikazafasha ko abantu buzuza inshingano zo gusora neza.
Ati 'Ikindi cy'ingenzi kiri muri iri teka ni uko n'umuguzi yahawe ubushobozi cyangwa se uburyo bwo kuba yakora na we inyemezabuguzi mu gihe uwo aguriye atayikoze vuba cyangwa se adahise yihutira kubikora.'
'Hashyizweho uburyo umuguzi na we ashobora kuyikora [gutangiza igikorwa] ariko ikemezwa na wa wundi wagurishije. Ubwo rero ibyo byose byagiyeho kugira ngo abafatanyabikorwa batandukanye babone uburyo bworoshye bashobore kuba bafatanya kugira ngo igikorwa cyo gukusanya imisoro gishobore kugenda neza.'
RRA yatangaje ko mu mwaka wa 2026/27 bafite intego yo gukusanya miliyari 4640 Frw mu rwego rw'imisoro yo mu gihugu. Imisoro yeguriwe inzego z'ibanze hari intego yo gukusanya miliyari 165,9 Frw, azafasha kunganira ingengo y'imari y'u Rwanda ku gipimo cya 61,6%.
Mu ngamba zizafasha kubigeraho harimo kwegera abasora, kugeza EBM ku basora bose bakaba bayifite kandi bayikoresha neza mu buryo bukwiriye no gukomeza gusaba abaguzi ba nyuma gusaba inyemezabuguzi ya EBM.




Amafoto: Nzayisingiza Fidele
Leave a Reply