Kuvuka uku byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw'uyu mwana w'umukobwa kuko abagize uyu mutwe bamusambanyije akiri muto, bimwangiriza ubuzima bwe.
Ibi byose byaterwaga n'uko mu gace yavukiyemo nta mahoro yigeze aharangwa. Gusa avuga ko byaje kuba bibi mu 2019 ubwo abagize FDRL bageragezaga kumujyana muri uyu mutwe, umuryango we ubyanze, biviramo se kwicwa, hanyuma we na nyina bafatwa ku ngufu n'abagize uyu mutwe wa FDRL.
Ati 'Baje kumfata ngo banjyane mu gisirikare cyabo. Mu nzira mama aza ankurikiye ahetse umwana w'imyaka itatu, bahita batujyana twese. Bageze mu nzira baransambanyije, na mama baramusambanya. Mu gihe ibyo byabaga, bari bahaye umusirikare umwe witwaga Nkuba y'Imirabyo ngo abe afashe umwana kugira ngo atarira, ariko na we yahise amusambanya bimuviramo urupfu.'
Ibyo bimaze kuba, bamujyanye mu gisirikare cyabo. Gusa kumusambanya ntabwo byigeze bihagarara, kuko ku manywa yabaga ari umusirikare, ariko nijoro bakamugira umugore wabo.
Mahirwe yatanze ubu buhamya ku wa 3 Nyakanga 2026, ubwo Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yafunguraga urugo mbonezamikurire (ECD) mu Kigo cya Mutobo cyakira kikanasubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y'inyeshyamba irimo FDRL n'indi ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.
Mahirwe yasobanuye ko umusirikare wiyitaga Bravo 1 yaje kumufata nk'imbohe, amugira umugore ku gahato ariko n'ubundi bitigeze bikuraho ko iyo hazaga abasirikare bamukiriye, yahitaga abaha umwanya bakamusambanya.
Ati 'Bravo 1 ni we wari waramfashe nk'umugore, gusa iyo yabonaga abandi bamukuriye yahitaga ambwira ngo uyu munsi urarana n'aba basirikare bandi.'
Uyu mukobwa yaje kubyara ariko ntabwo yari azi uwo babyaranye uwo mwana kubera uburyo yasambanywaga n'abantu benshi, ibyakomeje na nyuma yo kubyara.
Ati 'Nabyaye umwana ariko ntabwo nzi uwo twamubyaranye, ikindi kandi nkimara kumubyara bahise bongera kunkorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina nyuma y'iminsi itatu gusa.'
Nyuma y'imyaka ibiri yongeye gutwita undi mwana, ariko inda ivamo kubera gufatwa ku ngufu inshuro nyinshi.
Mahirwe n'abandi bakobwa bahohoterwaga na FDRL bafashe umwanzuro wo gutoroka bakava muri ubwo buzima bubi bari babayeho bagatorokera mu Rwanda, nubwo abagize uyu mutwe bahoraga bababwira ko igihe bazagerageza gutaha bazahita bicwa.
Yafashwe ku ngufu n'abacengezi
Nyiramigisha Germain wavutse mu 1980 mu Karere ka Ngororero, na we ni umwe mu bahohotewe n'abarwanyi ba FDLR.
Mu bihe by'abacengezi, umuryango we wabacumbikiye aba bari bahoze muri x-FAR, aho kuzirikana iyo neza ahubwo batangira gufata kungufu abakobwa babo, barimo na Nyiramigisha wari ukiri umwangavu, ndetse bakabikorera mu maso y'ababyeyi babo.
Ati 'Badufataga ku ngufu tukiri abana bato njewe na mukuru wanjye, bakadusambanyiriza imbere y'ababyeyi bacu.'
Ibyo babikoze igihe kinini aho buri cyumweru hazaga amatsinda y'abasirikare agasimburana kuri bo, bigera aho se afata umwanzuro wo kubasaba kureka guhohotera abakobwa be ndetse abemerera amafaranga n'inka ze zose yari afite kugira ngo batazongera guhohotera abakobwa be cyane ko mukuru wa Nyiramigisha we bari bamaze kumutera inda.
Nyiramigisha yasobanuye ko ibyo ntacyo byatanze kuko ayo mafaranga bayatwaye ndetse bica ababyeyi be na mukuru we wari utwite, we bamujyana muri RDC bamugira umusirikare wabo.
Yavuze ko babaye mu mashyamba atandukanye y'icyo gihugu batunzwe no gusahura ari na ko akomeza guhohoterwa ibyamuviriyemo gutwara inda.
Ati 'Uwanteye inda twarabanye muri ubwo buzima, rimwe yajya muri 'mission' cyangwa gusahura aho yansigaga abo twari kumwe na bo bahitaga bajyaho bakansambanya.'
Yaje gutwita inda ya kabiri ni bwo yatangiye kugerageza uko yataha mu Rwanda, nubwo bababwiraga ko umuntu ugerageje gutaha yarahoze mu barwanyi ba FDLR ahita yicwa gusa we ubwo yahageraga yasanze atari ko bimeze.
Ati 'Nageze mu Rwanda nsanga ari amahoro, u Rwanda ruratuje, uko batubwiraga ko bica abantu ko batubeshyaga.'


Leave a Reply