Moto z'amashanyarazi z'uruganda Ryvid zinjiye ku isoko ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Amakuru ajyanye n'ibikorwa bya Ryvid mu Rwanda yatangajwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Eric Kneedler.

Ati 'Uyu Munsi dutewe ishema no gushyigikira byimazeyo Ryvid, ikigo gikomoka iwabo w'ibijyanye no guhanga ibishya mu majyepfo ya California, kandi kikaba cyariyemeje guteza imbere ibijyanye n'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi hano mu Rwanda.'

'Nizeye ko hano mu Rwanda Ryvid izashyiraho umurongo mushya ngenderwaho mu bijyanye n'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, no gutanga umusanzu mu kugera ku mujyi utangiza ibidukikije ndetse n'intambwe ihambaye mu bijyanye n'ubwikorezi.'

Moto z'uruganda Ryvid zigejejwe ku isoko ry'u Rwanda nyuma y'ibiganiro Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Jean-Guy Afrika yagiranye na Jonathan Unangst uri mu bayobozi barwo.

Ibiganiro byabo byibanze ku kurebera hamwe amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda mu bijyanye n'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

Barebeye hamwe kandi uko uru ruganda rwatangira gukorera moto mu Rwanda.

Mu gucuruza moto rukora, uru ruganda rwifashisha urubuga rwa internet rwarwo, aho abantu bashobora kujya bagahitamo moto, bashaka bakayishyura ubundi bakayigezwaho.

Ibiciro bya moto biba bitandukanye bitewe n'ubwoko, nka Ryvid Anthem igura $7,995, Ryvid OUTSET ikagura $7,495.

Ryvid ni uruganda rwashinzwe mu 2021 na Dong Tran, umuhanga mu bijyanye no gushushanya ibinyabiziga, indege n'ibyogajuru.

Mu 2022 nibwo rwashyize ku isoko moto ya mbere yiswe 'Ryvid Anthem'. Umuvuduko wayo ushobora kugera kuri kilometero 121 ku isaha. Igihe yuzuye ishobora kugeza kilometero 121 itarashiramo umuriro.

Moto za Ryvid zatangiye gucuruzwa ku isoko ry’u Rwanda

Moto za Ryvid ziri mu zihagazeho ku isoko

Ni moto z’amashanyarazi ariko zifite imiterere yihariye

Moto z’uru ruganda zizwiho kuba zitaremera


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-ryvid-rukora-moto-z-amashanyarazi-rwinjiye-ku-isoko-ry-u-rwanda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *