Abapolisi bakuru bo mu bihugu icyenda basoje amasomo mu ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Abarangije amasomo bari bamaze umwaka biga barimo 34. Abanyarwanda ni 23 bo muri Polisi y'u Rwanda RNP, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza, NISS.

Harimo kandi abanyamahanga 13 bo mu bihugu umunani ari byo Botswana, Centrafrique, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Somalia na Sudani y'Epfo.

Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda, CP Rafiki Mujiji, yagaragaje ko bahawe ubumenyi buzabafasha mu nshingano bazerekezamo.

Ati 'Ubu ntabwo mufite impamyabumenyi gusa ahubwo mufite inshingano ku bigo muhagarariye n'ibihugu byanyu n'abaturage kuko umutekano wabo uri mu biganza byanyu nk'abayobozi. Mwateguriwe kuyobora muri iyi Si y'impinduka nyinshi n'igihe kigoye. Muzasabwa gufata ibyemezo bishingiye ku bunyangamugayo n'umutimanama.'

Yabasabye guharanira kubaka icyizere, gutanga icyerekezo kizima ndetse no kubera abato urugero mu guhangana n'ibyaha bitandukanye.

Muri abo, 33 kandi bahawe impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'amahoro no gukemura amakimbirane yatanzwe na Kaminuza y'u Rwanda, bahawe na Postgraduate Diploma mu miyoborere yatanzwe na Kaminuza ya African Leadership University (ALU).

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Assoc. Prof. Didas Muganga Kayihura, yagaragaje ko mu Isi ikomeje kurangwa n'amakimbirane n'umutekano muke, hakenewe cyane kwimakaza ibikorwa by'inzobere mu kubungabunga amahoro kurusha ikindi gihe.

Yakomeje ati 'Ubumenyi n'ubushobozi mwungukiye mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'Igihugu binyuze muri porogaramu yacu, bibashyira ku isonga mu bikorwa by'Afurika n'Isi yose bigamije kwimakaza amahoro arambye.'

Umuyobozi wa African Leadership University, Veda Sunassee, yagaragaje ko ubufatanye ari bwo buzageza ku musaruro wifuzwa. Yashimiye kandi Leta y'u Rwanda yashyize imbere ubufatanye, igafungurira amarembo abayigana.

Muri ibi birori kandi hahembwe abahize abandi mu masomo aho ku rwego rw'umunyeshuri wakoze ubushakashatsi bwiza hahembwe umunyakenya, CP PB Wesaya naho uwahize abandi muri rusange yabaye Umunyarwanda SP Brigitte Uwamahoro.

Minisitiri w'Umutekano Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimangiye ko kurwanya ibyaha muri iyi Isi y'ikoranabuhanga hakenewe ubufatanye bw'Akarere na Afurika muri rusange kandi ko ari rwo rugendo igihugu cyatangiye.

Yakomeje ati 'Ndagira ngo nshimire ibihugu byo muri Afurika byohereje abapolisi aha, iki ni ikimenyetso ko ibihugu biri gukorera hamwe mu kurwanya ibyaha no gukumura amakimbirane bisaba ubufatanye bw'Akarere n'Isi muri rusange muri iki gihe cy'ikoranabuhanga. Aya mahugurwa rero ni igikoresho cyiza cyo kwimakaza ubwo bufatanye.'

Yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu kuzuza neza inshingano zabo, kurangwa n'ubunyangamugayo ndetse no gukora kinyamwuga.

Aba bapolisi bahawe amasomo azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi

Ibendera rya buri gihugu cyahagarariwe ryari riteguye neza

Hagaragajwe ko Polisi z’ibihugu byo muri Afurika zikwiriye gukorera hamwe mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

Aya masomo yitabiriwe n’abapolisi bakuru baturutse mu bihugu icyenda

Band ya Polisi yasusurukije abitabiriye ibi birori

Ibi birori byari bibereye ijisho

Akarasisi kari karyoheye ijisho

Ubwo Umuyobozi wa RCS, CGP Evariste Murenzi, yari ageze ahabereye

Abapolisi bakuru baturutse mu bihugu icyenda bari bamaze igihe bahabwa amasomo azabafasha mu kazi kabo

Abapolisi bakuru basoje amasomo basabwe kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe

Aba bapolisi bakoze akarasisi

Umuyobozi Mukuru wa African Leadeurship Academy, Dr. Nhlanhla Thwala, ahamagara abanyeshuri basoje

Umwarimu muri Kaminuza Muleefu Alphonse ni we wahamagaye abahawe impamyabumenyi na Kaminuza y’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Assoc. Prof. Didas Muganga Kayihura, yagaragaje ko hakenewe abapolisi bafite ubumenyi

Minisitiri Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko hakenewe ubufatanye mu gukemura ibibazo birimo amakimbirane

Abapolisi bakuru bahawe n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

Hagaragajwe ko Polisi z’ibihugu bitandukanye zikwiriye gushyira hamwe mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke biri kurushaho kwiyongera

Abarangije amasomo ni 34 bo mu bihugu icyenda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-bakuru-bo-mu-bihugu-icyenda-basoje-amasomo-mu-ishuri-rikuru-rya

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *