Aherekejwe n’umugore we, The Ben yageze Uganda yakirwa mu modoka iriho ibirango by’izina rye #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin wanditse izina muri muzika nka The Ben, yamaze kugera muri Uganda aho yitabiriye igitaramo cy’abakundana agomba gutaramiramo abakunzi b’umuziki we muri iki gihugu.

Iki gitaramo cya ‘Valentines Show’ kigomba kuba uyu munsi ku wa 14 Gashyantare 2024, umunsi w’abakundanye.

Ni igitaramo agomba guhuriramo n’umuhanzi w’umugande, Sheeba Karungi kikaba kiri bubere muri UMA Show Grounds mu Mujyi wa Kampala.

The Ben akaba yamaze kugera muri UGanda aho yagiye aherekejwe n’umugore we Uwicyeza Pamella bakoze ubukwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.

Amashusho abagaragaza bageze ku Kibuga Mpuzamahanaga cy’Indege cya Entebbe ‘Entebbe International Airport’, bigaragara ko uyu muhanzi yari yateguriwe imodoka iriho ibirango by’izina rye, ahakwiye kujya ‘plaque’ hari hariho The Ben.

The Ben agiye gutaramira muri Uganda nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washngton D.C aho yataramiye Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day.

The Ben afite igitaramo uyu munsi muri Uganda

The Ben na Pamella ubwo bari bageze Entebbe

Imodoka yagendeyemo

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/aherekejwe-n-umugore-we-the-ben-yageze-uganda-yakirwa-mu-modoka-iriho-ibirango-by-izina-rya

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *