Uwayezu Jean Fidèle akomeje guhigira Rayon Sports amafaranga ahashoboka hose! Rayon Sports yongereye amasezerano y'umwaka 1 ku wari usanzwe ari umuterankunga wayo – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Rayon Sports yongereye amasezerano y'umwaka 1 na Canal + Rwanda, aya masezerano yongerewe ku nahuro ya 3.

Ni amasezerano yasinwe na Perezida Uwayezu Jean Fidèle, yemeza ko Rayon Sports izakomeza kwambara Canal + ku makabutura yayo.

Jean Fidèle yagize ati 'Twishimiye gukorana n'ikigo gikomeye nka Canal+ imyaka itatu yikurikiranya. Dufite intego yo kubaka ikipe yinjiza amafaranga yayifasha kwitunga. Uburyo bwo kubikora ni ugusinya amasezerano n'abafatanyabikorwa nk'aba. Turishimye.'

Agaciro kayo ntabwo katangajwe ariko ngo amafranga barayingereye kuko impande zombi zashimye imikoranire kandi bitanga inyungu ku mpande zombi ariyo mpamvu bifuje gukomezanya.

Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidele-akomeje-guhigira-rayon-sports-amafaranga-ahashoboka-hose-rayon-sports-yongereye-amasezerano-yumwaka-1-ku-wari-usanzwe-ari-umuterankunga-wayo/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *