Amavubi yatsinzwe na Kenya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 18 yatsinzwe na Kenya muri CECAFA.

Wari umukino wa kabiri w’itsinda A muri CECAFA y’abatarengeje imyaka 18 irimo kubera muri Kenya.

Kenya yari imbere y’abafana ba yo yaje gutsinda u Rwanda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Aldrine Kibet cyabonetse ku munota wa 38.

U Rwanda rwagerageje kwishyura ariko biranga umukino urangira ari 1-0.

Kenya ikaba yahise igera muri 1/2 nyuma yo gutsinda Sudani n’u Rwanda ubu ifite amanota 6 izasoza imikino y’amatsinda ikina na Somalia.

U Rwanda na rwo rwatsinze Somalia 1-0, rurasabwa gutsinda umukino usoza itsinda ruzakina na Sudani kugira ngo rugere muri 1/2.

Kenya yatsinze u Rwanda

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yatsinzwe-na-kenya-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *