Miss Universe 2023 Sheynnis Palacios agiye a… – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni uruhererekane rwa Saphire aho agace gato k'iri buye kagura $25. Ririya Kamba rya Miss Sheynnis Palacios rikozwe n'uduce 110 twa Saphire, uduce 48 twa Diyama.

 

Ikamba rihagaze asaga  Miliyoni  6 Frw ($5m) akaba agiye kumara umwaka ahembwa Asaga Miliyoni 300  Frw mu gihe cy'umwaka (U$250,000).

 Urubuga rwitwa naturaldiamonds.com rwibanda kuri aya makamba rusobanura ko ririya Kamba ryaraye rihawe Miss Sheynnis Palacios risobanura imbaraga zo gukora icyiza. Ikindi kandi rikaba risobanura ko ububabare bugomba guhindurwamo imbaraga mu rwego rwo gutegura ahazaza heza no guhindura inzitizi ubuhanga bukubera itabaza.

Umuyobozi wa Miss Universe ari nawe nyiri iri rushanwa Anne Jakrajutatip yasobanuye ko ririya Kamba rifite ishusho y'umutwe w'inzoka usobanura ibibazo abakobwa bacamo ariko bakaba bagomba kubinyuramo bemye. 

Miss Sheynnis Palacios usibye ikamba rihagaze  asaga Miliyoni 6 Frw azahembwa Miliyoni 314,750,000 Frw mu gihe cy'umwaka ($250,000).


 Ubaze neza ubona ko buri kwezi azajya ahembwa Miliyoni 26 Frw. Urebye umushahara wa Perezida wa Nicaragua afata buri kwezi ni hafi Miliyoni 4 Frw (U$3,193). Bivuze ko ufashe umushahara wa Miss  yahemba neza Perezida w'igihugu cye  mu gihe cy’amezi 7 yiyacariye.

 

Mu gihe cy'umwaka uyu mukobwa w'imyaka 23 azajya ahabwa byose ku buntu birimo ibirungo by'ubwiza'makeup', amavuta ahenze agezweho azajya yisiga . Ingendo zose azajya akora ku Isi hose azajya aba ari mu ndege mu myanya y'abanyacyubahiro. Imyenda azajya yambara izajya iba yaguzwe nta giceri kivuye ku mufuka we. 


Si ibi gusa kuko azajya ahora ari kumwe na gafotozi mu birori bikomeye.


 Yatwaye ikamba ari ku mwanya wa 18 mu bakobwa 25 bahabwaga amahirwe na La Prensa Grafica urutonde rwakozwe na Sash Factor mbere y'umunsi umwe ngo hatangwe ikamba.


Miss Sheynnis Palacios yatwaye ikamba ahigitse abakobwa 84 baturutse mu mpande z'isi. Yageze  kuri Final  ari muri batatu aho yari ahatanye n'umukobwa wo muri Australia n'uwo muri Thailand bose abakubita inshuro.


Anntonia Porsild wo muri Thailand yabaye igisonga cya mbere ariko yanahabwaga amahirwe yo gutwara ikamba.

Miss Sheynnis Palacios azahembwa Miliyoni 314 Frw mu gihe cy’umwaka ni mu gihe Perezida wa Nicaragua ahembwa miliyoni 48 Frw ku mwaka

Hano bari bategereje kumva ugiye kumara umwaka  yinjiza akayabo

Abakobwa bafite amakamba ya Miss Universe

Miss Universe 2023 ikamba yahawe rifite agaciro ka Miliyoni 6 Frw

Miss Universe 2022 yambika ikamba na Miss Universe 2023

Miss Universe nta kintu azajya yikorera byose birishyurwa

Nicaragua ni ubwa mbere itwaye ikamba rya Miss Universe

Miss Universe azaba arusha amafaranga y’umushahara Perezida wa Nicaragua dore ko ahembwa $3193 ku Kwezi

Miss Universe yambaye ikamba rihagaze miliyoni 6 Frw

Ku myaka 23 yanditse amateka atazibagirana

Abakobwa 5 yahigitse

Miss USA 2022 R’Bonney  Gabriel  akaba ari we wari ufite Miss Universe 2022

Hari ibinyamakuru byari byaraguje umutwe bigwa ku ndagu za Miss waraye atahanye ikamba


ISOKO Y’INKURU

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136677/miss-universe-2023-sheynnis-palacios-agiye-ahembwa-umushahara-ukubye-inshuro-6-uwa-perezid-136677.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *