Umufana ukomeye wa Rayon Sports, Mama Djihad ararembye #rwanda #RwOT

Written by

in

Umufana ukomeye wa Rayon Sports, Mama Hussein benshi bita Mama Djihad ararembye.

Uyu mubyeyi ukunda Rayon hamwe iyo yatsinzwe atarya, amakuru ISIMBI yamenye ni uko amaze iminsi arwariye mu bitaro bya CHUK.

Uwahaye amakuru ISIMBI yavuze ko ubuzima bwe bumeze nabi aho arwaye kanseri, uyu munsi akaba yanyujijwe mu cyuma ngo barebe uko ubu burwayi bumeze.

Mama Hussein akaba asanzwe ari umucuruzi w’ibarayi Nyabugogo aho ubu bucuruzi bwagiye bunamufasha kuba yagira icyo afasha Rayon Sports yihebeye mu gihe imwitabaje, ndetse binavugwa ko iyi kipe hari umwenda imufitiye.

Mama Djihad ararembye

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umufana-ukomeye-wa-rayon-sports-mama-djihad-ararembye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *