Umunyamakuru Issiaka Mulemba yakoreye ubukwe muri Amerika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Umunyamakuru Issiaka Mulemba wamamaye mu Rwanda kubera gutangaza amakuru yaba ay’imikino n’imyidagaduro ku ma radiyo atandukanye yakoreye ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho amaze igihe yarimukiye.

Issiaka Mulemba wamamaye kuri radiyo nka Voice of Africa, Isango Star ndetse no kuri BTN TV aho yakoze ibiganiro birimo iby’imyidagaduro ndetse n’imikino, amaze igihe yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho asigaye atuye.

Uyu munyamakuru wubatse izina mu Rwanda mu minsi ishize yakoze ubukwe n’umunyarwandakazi uzwi ku mazina ya Nana.

Ni ubukwe bwabaye mu ibanga ku wa 23 Nzeri 2023 bubera muri Leta ya Arizona, butahwa n’abantu bake barimo inshuti zabo za hafi.

Mu kiganiro na IGIHE, Issiaka Mulemba abajijwe amazina y’uyu mukobwa yavuze ko bahisemo kuyagira ibanga kuko adasanzwe ari umuntu ukunda ibijyanye no kumenyekana ari nayo mpamvu ubukwe bwabo butigeze buvugwa cyane.

Mulemba yakoreye ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-issiaka-mulemba-yakoreye-ubukwe-muri-amerika-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *