MU MAFOTO 100: Injira mu mukino Rayon Sports… – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ku munsi w’ejo byari agahinda muri Kigali Pelé Stadium aho ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda ya Rayon Sports yari yakiriye Al Hilal Benghazi yo muri Libya. 

Sitade yari yakubise yuzuye abafana ba Murera biteguye ko ikipe yabo igiye gukora amateka igatsinda cyangwa ikanganya 0-0 ubundi ikerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup nk’uko yari yabikoze muri 2017.

Muri uyu mukino wo kwishyura ibyari byitezwe ntabwo aribyo byabaye kubera ko ku munota wa 1 gusa Ezzeddin Elmarmi wa Al Hilal Benghazi yari yafunguye amazamu,kuwa 39 Joakim Ojera yaje gutsinda icyo kwishyura ariko icya 2 kirabura bituma umukino urangira ari 1-1 maze hitabazwa penariti.

Muri Penariti Al Hilal Benghazi yinjije 4 zayo zose naho Rayon Sports yinjiza 2 gusa ibyayo biba birarangiye agahinda kaba agahinda.

Nsabimana Aimable wateye penaliti ya 3 ya Rayon Sports agahita ayinjiza 

Umuzamu wa Al Hilal Benghazi areba uko penaliti ya Aimable yinjira mu izamu 

Uko Adolphe yagiye yinjizwa  penaliti 

Charles Bbale winiije penaliti ya nyuma ya Rayon Sports 

Umufana wa Rayon Sports yibaza ibiri kuba 

Masta wa Rayon Sports mbere yo gutera penaliti ya kabiri yarase

Umuzamu wa Al Hilal Benghazi avugana na Masta nyuma yo kurata penaliti 

Yammen AZelfani utoza Rayon Sports yibaza icyo gukora ngo atsinde umukino 

Ubwo umutoza wa Al Hilal Benghazi yarakimara guhabwa umutuku azamuwe mu bafana 

Amatsinda y’abafana ba Rayon Sports yari yabukereye

Joakim Ojera wakoze akazi gakomeye muri uyu mukino nubwo kwerekeza mu matsinda byanse

Umutoza wa Rayon Sports ahitamo abatera penaliti 

Kalisa Rashid warase penaliti ya mbere ya Rayon Sports 

Uko umuzamu wa Al Hilal Benghazi yafashe penariti ya Kalisa Rashid 

Ibyishimo ku muzamu wa Al Hilal Benghazi nyuma yo gufata penariti ya Kalisa Rashid 

Umufana wa Rayon Sports yifashe ku munwa nyuma yo kubura intsinzi ngo berekeze mu matsinda 

Umufana wa APR FC afata mu mugongo uwa Rayon Sports 

Perezida wa FERWAFA,Munyentwali Alphonse yari yaje kureba uyu mukino 

Iraguha Hadji na Mucyo Didier Junior batari bakoreshejwe kuri uyu mukino,mu minota ya nyuma bari bahagurutse aho bari bari mu bafana bareba ko bagenzi babo batanga intsinzi 

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli yifashe ku itama ibintu byanze 

Nyuma y’umukino abakinnyi ba Rayon Sports bakomeye amashyi abafana 

Umwe mu bafana ba Al Hilal Benghazi 

Nyuma yo gutsindwa, umuzamu wa Rayon Sports Hakizimana Adolphe kubyakira byari byanze bisaba ko aganirizwa

Agahinda kari kose kuri Adolphe 

Abakinnyi ba Rayon Sports bagize agahinda nyuma yo kubura intsinzi 

Ibyishimo byari byose ku ikipe ya Al Hilal Benghazi 

Abafana ba Rayon Sports bikoreye amaboko nyuma yo kubura amatsinda 

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Joakim Ojera ahawe umupira na Luvumbu 

Hanze ya Kigali Pelé Stadium hari hari umurongo muremure w’abafana binjira mbere yuko umukino utangira 

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports bari babanje mu kibuga 

Abakinnyi 11 ba Al Hilal Benghazi bari babanje mu kibuga 

Abatoza n’abakinnyi babasimbura bishimira igitego babonye hakirikare 

Amafoto: Ngabo Serge -InyaRwanda

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134930/mu-mafoto-100-injira-mu-mukino-rayon-sports-yasitariyemo-igakuka-amenyo-134930.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *