Meddy yihanganishije The Ben uri mu bihe bikomeye #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] yafashe mu mugongo mugenzi we Mugisha Benjamin [The Ben] uri mu bihe bimukomereye n’umuryango we byo gupfusha se.

Ni nyuma y’uko Se wa The Ben n’umuraperi Green P, witwaga Mbonimpa John wari ufite imyaka 65, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.

Uyu mubyeyi wari utuye Kicukiro akaba yarazize uburwayi aho bwamufashe mu cyumweru gishize akajyanwa kwa muganga ariko bikaza kurangira yitabye Imana.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yihanganishije The Ben. Ati “Ndabizi neza ko Imana izahora igucira inzira, komera! Turagukunda.'

Se wa The Ben akaba yarabyaye 6 barimo na Green P na mushiki wabo Belinda yabyaranye na Ester Mbabazi.

Ubutumwa bwa Meddy bwihanganisha The Ben

Meddy yihanganishije The Ben

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/meddy-yihanganishije-the-ben-uri-mu-bihe-bikomeye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *