Gen-Z Comedy: Fally Merci yahawe akayabo, Di… – #rwanda #RwOT

Written by

in

Igitaramo cy'urwenya kimaze kumenyerwa mu guha umwanya abanyempano bashaka kwigaragaza mu mwuga wo gusetsa cyaraye kibaye habera umwihariko wo gukusanya amafaranga yo gushyigikira Fally Merci.

 

Iki gitaramo kiba kabiri mu kwezi buri wa kane cyaraye kibaye ariko cyitabirwa n'abanyarwanda baba i Mahanga'Diaspora' aribo baje gusemburwa na Ramjaane Joshua bakusanya arenga ibihumbi 900 Frws nk’uko yabitangarije InyaRwanda mu kiganiro cyihariye twagiranye nyuma y'igitaramo.


Ramjaane Joshua yabwiye InyaRwanda ko gukusanya aya  mafaranga atari igikorwa cyarangiriye hariya kuko afite umushinga wo gutangiza igikorwa cyo gushyiraho ikigega kizajya gitera ingabo mu bitugu ababa mu ruganda rw'imyidagaduro ariko iyo nkunga ikajya ikusanywa n'abanyarwanda baba  mahanga 'Diaspora'. 


Ramjaane Joshua ati'Hariya Merci yabonye arenga 900,000Frws ariko hari abandi bakomeje kunyemerera ko bazakomeza kumutera ingabo mu bitugu'.


 Ramjaane yaboneyeho atunga agatoki abanyarwanda baba i Mahanga bigira ba ntibindeba ntibashyigikire ibikorwa byo mu ruganda rw’imyidagaduro.


Ramjaane Joshua yagiye ku rubyiniro ahawe inda ya bukuru na Clapton Kibonge uhora amushimira uruhare yagize mu rugendo rwe rwo gukina filimi dore ko yaje no  guhirwa.

 

 

REBA AMAFOTO 50 YA GEN-Z COMEDY SHOW YABAYE TARIKI 28 NYAKANGA 2023

REBA HANO IKIGANIRO NA RAMJAANE JOSHUA

“>

Abanyarwenya bataramenyekana barigaragaza

Fally Merci ashaka kwagura igitaramo kikagera mu gihugu hose

Fally Merci asaba abaterankunga kumwegera

Abafana baba basetse batembagaye

Fally Merci yatangiye atazi ko igitaramo kizafata

Uyu munyarwenya ataha mu karere ka Ruhango

Abafana baba bizihiwe

Clapton Kibonge akunze gushyigikira abanyempano

Abanyarwenya bataramenyekana bashimira Fally Merci ku ruhare agira mu kubaha umwanya bakigaragaza

Ally Soudy yari yatumiwe anatanga ikiganiro

Baraseka inkanka zikagaragara

Umunyarwenya Ramjaane Joshua yari yasetse yatembagaye. Clapton Kibonge nawe yari yasetse karahava

Ally Soudy yatanze ikiganiro agaruka ku rugendo rwe mu itangazamakuru

Ramjaane Joshua yakusanyirije Fally Merci arenga 900,000Frws

Ramjaane yasobanuye ko agiye guhwitura Diaspora ikajya igira uruhare mu iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda

Ramjaane yatangaje ko igihe kigeze Diaspora ikigaragaza

Mc Nario yashyigikiye Fally Merci

Nimu Roger yari ku rutonde rw’abasusurukije abafana

AMAFOTO:NATHANAEL

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132508/gen-z-comedy-fally-merci-yahawe-akayabo-diaspora-itungwa-agatoki-amafoto-50video-132508.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *