Kigali: Imodoka 3 zafashywe n’inkongi y’umuriro zirashya zirakongoka – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Kuri uyu wa kabiri taliki 11 Nyakanga 2023, Mu karere Gasabo mu murenge wa Gatsata, imodoka 3 zari mu igaraje bita Icyerekezo ahagana saa Tanu z'amanywa, zafashywe n'inkongi y'umuriro zirashya zirakongoka.

Abari aho iyi nkongi yabereye bavuze ko yatewe n'ibibazo by'umuriro w'amashanyarazi ndetse bashimangira ko iyo imodoka zizimya inkongi zihagera vuba zose ntizari gushya ngo zikongoke.

Iyi nkongi ikimara kuba imodoka za polisi zishinzwe kuzimya umuriro zahise zihagera zirazizimya n'izindi zitarafatwa.

Source : https://yegob.rw/kigali-imodoka-3-zafashywe-ninkongi-yumuriro-zirashya-zirakongoka/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *