Kicukiro habereye impanuka ipfira mo umumotari(uko byagenze)  – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Kicukiro habereye impanuka ipfira mo umumotari(uko byagenze)

Iyi mpanuka iteye ubwoba Yabaye mu masaha y'igitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga.

Bivugwa ko imodoka ya Hilux yaturukaga mu Murenge wa Masaka, yerekeza mu cyerekezo cyo mu Mujyi, yagonganye na moto yari itwaye umugenzi yaturukaga mu Murenge wa Nyarugunga igana i Masaka.

Imodoka ikimara kubagonga ngo umumotari we yahise apfa ariko umugenzi akomereka byoroheje. Hakomeretse n'umunyonzi wari utwaye igare mu gihe umushoferi w'imodoka we nta kibazo yagize.

Umurambo w'umumotari wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Kanombe na ho abakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Masaka

Source : https://yegob.rw/kicukiro-habereye-impanuka-ipfira-mo-umumotariuko-byagenze/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *