Element yahawe ikaze na Harmonize mu muryango w’abasore bigumuye – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Element yahawe ikaze na Harmonize mu muryango w'abigumuye

Byakunze kumvikana kenshi Harmonize ahamya ko asezeye iby'inkundo ubwo yatandukanaga n'umukunzi we Frida Kajala mu mezi yashize, kugeza na nubu uyu muhanzi nta wundi mukobwa barajya mu rukundo.

Ni muri ubwo buryo producer akaba n'umuhanzi Element Eleeh ubwo yari ari muri gym ari guterura ibyuma biremereye yakoresheje indirimbo ya Harmonize yitwa 'single' bisobanuye umuntu udafite umukunzi.

Nyuma yo kuyikoresha yahise ataginga Harmonize n'uko Harmonize na we ahita asubiza amuha ikaze mu muryango w'abasore badafite abakunzi.

Nk'uko byagiye bigaragara Harmonize ndetse na Element basigaye bafitanye ubushuti budasanzwe kuva igihe uyu muhanzi aherukira mu Rwanda.

Source : https://yegob.rw/element-yahawe-ikaze-na-harmonize-mu-muryango-wabasore-bigumuye/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *