Ntiyagiye wenyine! Onana wateye uw’inka Rayon Sports yamumuritse, yajyanye n’umutoza wakoreye Rayon Sports akayiha ibyishimo – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Onana wateye uw'inka Rayon Sports yamumuritse, yajyanye n'umutoza wakoreye Rayon Sports akayiha ibyishimo.

Mu mpera z'iki cyumweru dusoje nibwo Onana yerekeje muri Tanzaniya kujya gutereka umukono ku masezerano mu ikipe ya Simba.

Ntabwo Onana yagiye wenyine ahubwo yajyanye n'umutoza wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba AS Kigali, Hategekimana Corneille.

Corneille akaba yarifujwe cyane n'umutoza Robertinho utoza Simba aho yishimiye uburyo bakoranye ubwo yatozaga Rayon Sports cyane ko ari we wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi b'iyi kipe 2018-19 ubwo Robertinho yayitozaga.

 

Source : https://yegob.rw/ntiyagiye-wenyine-onana-wateye-uwinka-rayon-sports-yamumuritse-yajyanye-numutoza-wakoreye-rayon-sports-akayiha-ibyishimo/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *