Tanzania bamwe mu babyaza bakurikirnyweho kugurisha ibice by'imibiri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

Written by

in

Izi mpinja zavutse ari impanga ariko ku bw'amahirwe make ziza gupfa zikivuka. Abo babyaza bahise bazikuramo bimwe mu bice by'imibiri ngo babigurishe.

Hashyizweho komite idasanzwe ikora iperereza kuri icyo kibazo isanga ni ko byagenze.

Umubyeyi w'izo mpinja yavuze ko yasanze amaso yazo yakuwemo ndetse n'uruhu rwo mu maso rwashishuwe.

Komiseri wo mu gace ka Tabora, Batilda Buriani, yatangaje ko abo baganga bahise bahagarikwa mu mirimo kandi bagatabwa muri yombi.

Buriani yavuze ko ibyo bice abo baganga bashakaga kubigurisha n'abapfumu ngo babyifashishe mu migenzo gakondo.

Nubwo abana bapfuye bakivuka, raporo y'iperereza igaragaza ko bazize kutitabwaho.

BBC

Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/tanzania-bamwe-mu-babyaza-bakurikirnyweho-kugurisha-ibice-by-imibiri-y-impinja

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *