Perezida Kagame yakiriye itsinda rya Morgridge Family Foundation baganira ku bufatanye mu burezi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuryango Morgridge Family Foundation washinzwe mu 2008 ufite icyicaro i Denver muri Colorado muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, wibanda cyane ku bikorwa bigamije gukemura ibibazo runaka bihari.

Porogaramu z'uyu muryango harimo no gufasha abanyeshuri hagamijwe kububakira ubushobozi no kubatoza gukora ibikorwa by'ubugiraneza mu gihe kizaza kuko bazaba barakuranye umuco wo gutanga no gusubiza amaso inyuma aho baturutse.

Kuri uyu wa Gatatu, itsinda rya Morgridge Family Foundation ryasuye Bridge2Rwanda, ikigo gitegura abanyeshuri kikanabashakira ibigo by'icyitegererezo bakwigamo hirya no hino ku Isi.

Bakigera mu Rwanda basuye igikoni cy'Umuryango udaharanira inyungu wita ku barwayi, Solid'Africa, washinzwe hagamijwe ibikorwa by'urukundo. Washinzwe na Isabelle Kamaliza, aho mu bikorwa byawo wibanda ku kugemurira abarwayi baba mu bitaro badafite kirengera.

Perezida Kagame yaganiriye n’itsinda rya Morgridge Family Foundation

Baganiriye ku bufatanye mu by’uburezi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-itsinda-rya-morgridge-family-foundation-baganira-ku

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *