Mu mafoto 100: Ibihe by'ingenzi byaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame i Rubavu ahibasiwe n'ibiza – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni mu ruzinduko yahakoreye ku wa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2023. Umukuru w'Igihugu yasuye abaturage bibasiwe n'ibiza bashyizwe kuri site zirimo iya Nyemeramihigo, Nyamyumba, Kanyefurwe n'iri kuri Vision Jeunesse Nouvelle.

Abaturage baganirije Perezida Kagame ku buzima babayemo, bamugaragariza ibibazo bafite, na we abizeza ubufasha bwo gukomeza kubafasha no kubagoboka uko ubushobozi buzaboneka.

Nyuma yo gusoza uruzinduko rwe, Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Musanze mu Majyaruguru n'i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali ava mu modoka asuhuza abaturage, bamwishimiye cyane, banamwereka urukundo.

Imibare mishya ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) yerekanye ko ibiza byibasiye Intara y'Iburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru, byahitanye abaturage 135, 110 barakomereka mu gihe abamaze gukira ari 97. Kugeza ubu abakiri mu bitaro ni 13 mu gihe umwe yaburiwe irengero.

Mu bikorwaremezo, inzu 5963 zarasenyutse, imihanda minini 20 irasenyuka [15 imaze gusanwa], inganda z'amashanyarazi 12 zari zangiritse ndetse n'inganda umunani z'amazi zose zarasanwe.

Abantu 20326 ni bo bakuwe mu byabo n'ibiza, ndetse bashyiriweho site 83 zo kubacumbikira. Aba baturage bamaze guhabwa ubufasha bw'ibiribwa bugera kuri toni 426.

Minisiteri y'Ibikorwaremezo [Mininfra] iheruka gutangaza ko hakenewe hafi miliyari 160 Frw zo gusana ibyangijwe ndetse no gutuza abaturage bakuwe mu byabo n'ibiza byibasiye Uburengerazuba n'Amajyaruguru mu ijoro ryo ku wa 2-3 Gicurasi 2023.

Uruganda rw’Amata rwo muri Rubavu rwinjiriwe n’amazi ndetse imirimo yarwo irahagarara

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu twibasiwe cyane n’ibiza. Muri rusange, inzu zigera ku 6000 ni zo zangiritse

Hangiritse n’ibikorwaremezo birimo no gucikagurika kw’insinga zitwara umuriro w’amashanyarazi

Ibarura rihuriweho n'inzego zitandukanye ryagaragaje ko hari inzu 6.206 zangijwe n'ibiza. Harimo izasenyutse burundu, izangiritse ku buryo bukabije n'izindi ziri mu manegeka

Inzu nyinshi zarasenyutse kubera amazi menshi yatewe n’imyuzure y’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023

Ibiza byibasiye abaturage bo mu Karere ka Rubavu, byatewe ahanini n’Umugezi wa Sebeya

Aya mazi yarimbaguye n’amashyamba, irambika ibiti hasi

Nubwo ibiza byahungabanyije ubuzima bw’abatuye mu Burengerazuba, batangiye kongera kwigirira icyizere cyo kubaho

Inzu zitandukanye zashegeshwe n’ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu

Abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza bijejwe ko Leta izakomeza kubaba hafi

Perezida Kagame yasuye uduce twangijwe n’ibiza mu Karere ka Rubavu

Umugezi wa Sebeya uri kubungwabungwa mu kwirinda ko wakongera guteza ibiza byahitanye abaturage bo mu Karere ka Rubavu

Mu gihe cy’imvura nyinshi Sebeya ikunda kuzura ndetse amazi yayo akayirengera akinjira mu nzu z’abaturage bayituriye

Leta yijeje ko izakora ibishoboka byose kugira ngo Umugezi wa Sebeya ubungwabungwe bikwiye

Inzu zasenywe n’amazi zasigaye ari amatongo, abari bazituyemo bajyanywe mu nkambi aho umutekano wabo wizewe mbere yo kwimurirwa ahandi hantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga

Na nyuma y’ibiza ubuzima burakomeza nubwo bishobora gutwara igihe cyo kongera kwiyubaka

Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu by'umwihariko uduce twibasiwe n'ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, uyoboye akarere by'agateganyo nyuma yo kwirukanwa kwa Kambogo Ildephonse, ni we wasobanuriraga Perezida Kagame imiterere y'ibiza byibasiye aka gace

Perezida Kagame yasuye uduce twibasiwe n’ibiza aherekejwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye

Perezida Kagame yarebye uko Umugezi wa Sebeya wateje ingorane zikomeye kuko warengewe n’amazi agakwira mu bice byo hafi aho, bigatuma inzu zirengerwa kugeza aho bamwe babuze ubuzima bwabo

Perezida Kagame yatanze icyizere ko hari inzego ziri gukora ku kibazo cy’Umugezi wa Sebeya kugira ngo gishakirwe umuti urambye

Umukuru w'Igihugu yasuye utu duce ari kumwe n'abayobozi barimo Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'Ubutabazi, Marie Solange Kayisire; Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Ernest Nsabimana na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko

Uhereye ibumoso ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Patricia Uwase; Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Assumpta Ingabire

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, aganira n’umwe mu barimu ba Centre Scolaire de Nyundo ryibasiwe n’ibiza

Perezida Kagame yasuye Centre Scolaire de Nyundo, ishuri rikunzwe kwibasirwa n’ibiza

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, asobanurira Perezida Kagame iby’uduce twibasiwe n’ibiza

Perezida Kagame yijeje ko inzego z'ubuyobozi ziteguye gukosora aho bitagenze neza no gukora byiza kurushaho

Perezida Kagame yavuze ko Leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gufasha abahuye n’ibiza kugira ngo basubire mu buzima busanzwe

Ishuri rya Centre Scolaire de Nyundo, Perezida Kagame yasuye riri ku yibasiriwe n’ibiza

Imvura yajojobaga ubwo Perezida Kagame yasuraga uduce twangijwe n’ibiza i Rubavu

Amazi yavuye muri Centre Scolaire de Nyundo yaturutse mu misozi miremire ikikije iri shuri

Perezida Kagame yasobanuriwe uko abanyeshuri bari kwigishwa muri ibi bihe nyuma y’uko ishuri ryabo ryibasiriwe n’ibiza

Perezida Kagame yatambagijwe iri shuri yerekwa uko imikorere yaryo yashegeshwe n’ibiza

Abana bato bakiriye Perezida Kagame bafite akanyamuneza

Perezida Kagame yateze amatwi abarezi bo muri Centre Scolaire de Nyundo yumva ubusabe bwabo

Bimwe mu byumba by’iri shuri byarasenyutse

Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu aherekejwe n’abayobozi mu nzego nkuru za Leta, iz’umutekano ndetse n’ab’iz’ibanze

Uhereye ibumoso ni Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko; Umuyobozi Mukuru wa Polisi, DCG Félix Namuhoranye n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Assumpta Ingabire

Minisiteri y'Ibikorwaremezo yatangaje ko hakenewe hafi miliyari 160 Frw zo gusana ibyangijwe ndetse no gutuza abaturage bakuwe mu byabo n'ibiza

Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Imihanda, RTDA, cyagaragaje ko kugira ngo hasanwe imihanda n'ibiraro byangiritse, hasabwa nibura miliyari 120 Frw

Ibikorwaremezo bitandukanye byasenywe n'ibiza byibasiye Intara y'Iburengerazuba by'umwihariko mu Turere twa Rubavu, Ngororero na Nyabihu

Perezida Kagame yavuze ko yasuye Akarere ka Rubavu kugira ngo yereke abaturage bibasiwe n’ibiza ko yifatanyije na bo kandi ko abatekereza

Perezida Kagame yagendaga asobanuza akantu ku kandi ku hangijwe n’ibiza

Aba baturage nubwo batishimiye ubuzima bw’ubuhunzi barimo, bafite icyizere ko mu gihe gito bazongera kubaho neza kuko bari gufashwa na leta

Serivisi z’ubuvuzi zagizwe ubuntu ku bantu bagizweho ingaruka n’ibiza

Abana ni abamalayika! No mu bihe bigoye bo baba bisekera

Abana bakiri bato bafite abakozi babitaho mu gihe ababyeyi babo bagiye mu mirimo

Abana bato bafite ababitaho mu Irerero ryashyizwe kuri site ya Inyemeramihigo

Abajyanama b’ubuzima baba bari hafi y’aba baturage ku buryo nta kibazo na kimwe cy’ubuzima bahura nacyo

Perezida Kagame aramutsa abaturage bari bateraniye kuri Site ya Nyemeramihigo mu Karere ka Rubavu

Perezida Kagame yabwiye aba baturage ko Leta ihangayikishijwe n’ubuzima babayemo, ko ari yo mpamvu iri gukora ibishoboka byose ngo basubire mu buzima busanzwe

Bakomye amashyi ndetse banyuzamo bacinya akadiho bishimira ko basuwe na Perezida Kagame

Nshizirungu Aimable yashimiye Perezida Kagame wamwishyuriye amashuri, amubwira ko yiteguye gukorera igihugu

Nteziyaremye Feza yapfushije umugore asigarana uruhinja rw’amezi atandatu. Yabwiye Perezida Kagame ko yabonye ubufasha bwose kuko yashakiwe aho kuba, akaba anahabwa amata yo guha umwana we

Uyu mubyeyi yabwiye Umukuru w’Igihugu ko ibibazo bye bikemutse kuko yongeye kumubona

Uhereye ku bakuru n’abato wabonaga bafite akanyamuneza ku maso

Babonye Perezida Kagame bose barahaguruka bakoma amashyi bamugaragariza urukundo bamukunda

Biragoye kwiyumvisha ko aya masura yishimye ari ay’abaturage bahuye n’ibibazo by’ibiza, bamwe muri bo bagapfusha inshuti n’abavandimwe

Abaturage bagenderewe na Perezida Kagame bari bafite ibyishimo by’ikirenga

Buri wese yari anyotewe no kubona Umukuru w’Igihugu

Perezida Kagame aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Assumpta Ingabire

Perezida Kagame asezera abaturage bo kuri Site ya Nyemeramihigo

Nyuma yo gusura Rubavu, Perezida Kagame yanyuze i Musanze n'i Nyabugogo asuhuza abaturage, bamwereka urugwiro

Perezida Paul Kagame yakiranyweho ibyishimo n'abaturage yasanze i Musanze aho yageze avuye i Rubavu aho yasuye abagizweho ingaruka n’ibiza biheruka kwibasira Intara zirimo iy’Iburengerazuba

Perezida Kagame yageze i Musanze ava mu modoka asuhuza abaturage bari bamutegerezanyije ubwuzu

Abaturage bari imbere y'Isoko rinini rya Musanze rizwi nka Goico Plaza beretse urukundo Perezida Kagame

Perezida Kagame yasuhuzaga abaturage impande n'impande kuko abatari bari mu mabaraza y'amagorofa bari ku nkengero z'umuhanda

Bamwe byabasabye kujya ku mabaraza y'inzu ahirengeye kugira ngo babone Perezida Kagame neza

Perezida Kagame ni inshuti ikomeye y'urubyiruko aho anyuze buri wese abasha ashaka kumuhanga ijisho ubutaruhuka

Perezida Kagame yagiranye ibihe byiza n'abaturage b'i Musanze bamwereka urukundo ndetse bahuza urugwiro

Abaturage bari bafite ibyishimo by’ikirenga nyuma yo kubona Perezida Kagame

Perezida Kagame yageze mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara ahazwi nka Nyabugogo arongera ava mu modoka nabwo asuhuza abaturage wabonaga ko bari bamutegereje

Yanahagaze i Nyabugogo! Umukecuru, umusore, inkumi, uhetse wese wabonaga ko yishimiye Umukuru w'Igihugu

Aha Perezida Kagame yasuhuzaga abari bamutegereje mu nkengero z’umuhanda wa Nyabugogo

Abanyamujyi beretse Umukuru w'Igihugu urugwiro na we ava mu modoka barasabana

Byari ibyishimo cyane ku rubyiruko rw'i Kigali nyuma yo gusuhuzwa na Perezida Kagame

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

Amafoto: Igirubuntu Darcy & Village Urugwiro

Video: Mucyo Jean Regis


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-100-ibihe-by-ingenzi-byaranze-uruzinduko-rwa-perezida-kagame-i-rubavu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *