Ahari kubakwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe hasanzwe 'grenade' – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iyi grenade yabonetse ahantu hari kubakwa Urwibutso rugezweho rwa Bigogwe mu masambu y'abaturage hamaze igihe kinini hadatuwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, yabwiye IGIHE ko abari mu mirimo yo kubaka kuri uru rwibutso ari bo babonye iyi 'grenade'.

Ati 'Ni byo koko habonetse 'grenade' kuri urwo Rwibutso rwa Bigogwe hari imirimo yo kubaka urwibutso rugezweho. Hari ahantu hagari barimo bacukura baza kuyihabona.'

Yakomeje avuga ko abaturage bayibonye babibwiye inzego zibishinzwe ziyikuraho kandi ko babasaba ko nibazajya babona ibikoresho nk'ibi bazajya bihutira gutanga amakuru.

Iyi 'grenade' yari ishaje bicyekwa ko yaba yari ihamaze igihe kuko no muri aka gace hageze intambara y'abacengezi, bishoboka ko hari ibikoresho byahasigaye muri icyo gihe.

Ahagiye kubakwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe habonetse 'grenade'/ Ifoto yakuwe kuri internet


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahari-kubakwa-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-bigogwe-hasanzwe-grenade

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *