Nyabugogo: Umugabo yahanutse mu igorofa yitaba Imana – #rwanda #RwOT

Written by

in

Byabaye ahagana saa moya z'umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023.

Ni umugabo wari wambaye umupira wa kaki, ipantalo y'umukara anafite ingofero y'umukara.

Ababonye uwo mugabo ahanuka, bavuga ko ashobora kuba yiyahuye kuko yanyuze mu birahure mu buryo bugaragara ko atari impanuka.

Ntabwo imyirondoro y'uwo mugabo yabashije kumenyekana kuko nta byangombwa yari afite.

Inzego zishinzwe ubutabazi zahise zihagera ariko basanga yashizemo umwuka.

Mu gihe iyi nkuru yandikwaga, hari hagitegerejwe imodoka y'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo ijyane umurambo mu buruhukiro.

Inzego z’ubutabazi zahageze zisanga yashizemo umwuka


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabugogo-umugabo-yahanutse-mu-igorofa-yitaba-imana

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *