Umunyamakuru akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yambitse impeta umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuvugizi wa Rayon Sports akaba n’umunyamakuru, Nkurunziza Jean Paul yambitse impeta y’urukundo Nkusi Goreth [Gogo] bamaze igihe bakundana amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

Ni umuhango wabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022 muri Quiet Heaven Garden.

Nyuma y’igihe bakundana Nkurunziza Jean Paul akaba yahisemo gusaba Gogo ko yamwemerera akazamubera nyina w’abana be maze igihe basigaje ku Isi bakakimarana undi arabyemera.

Nkurunziza Jean Paul usanzwe ari n’umunyanyamakuru w’imikino ubimazemo igihe aho akorera Isango Star & TV amazeho imyaka itari mike, Gogo yahise amuha ikinganza maze amwambika impeta ya fiançailles.

Yasabye Gogo ko yazamubera umugore

Gogo byamutunguye abura uko yifata

Yamwemereye maze amuha ikiganza amwambika impeta ya fiançailles

Byari ibyishimo kuri Goreth Nkusi

Bombi bari bamaze igihe kinini bakundana

Igihe basigaje ku Isi bahisemo kukimara bari kumwe

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-akaba-n-umuvugizi-wa-rayon-sports-nkurunziza-jean-paul-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *