RURA yabonye Umuyobozi Mushya w’Agateganyo #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Eng. Baganizi atangira inshingano ze kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022.

Eng. Emile Patrick Baganizi yari amaze imyaka irenga itatu ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA.

RURA ihawe umuyobozi mushya nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, abayobozi bayo batatu birukanywe kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye.

Abo ni Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi.

Eng. Emile Patrick Baganizi, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RURA

Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RURA-yabonye-Umuyobozi-Mushya-w-Agateganyo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *