MU MAFOTO – Ibyaranze urugendo rwa ba Nyampin… – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi bikorwa byateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’isi mu kwizihiza icyumweru cyahariwe kwita ku kirere ‘Climate Week NYC’ aho mu Rwanda iyi gahunda yiswe ‘Mother Earth Needs us’ bishatse kuvuga ko isi ikeneye abayitaho ngo igire ikirere cyiza. 

Ahagana i Saa Sita z’amanywa itsinda riyobowe na Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye usanzwe ategura amarushanwa ya Nyampinga w’ibidukikije, nibwo ryageze i Karongi mu Murenge wa Bwishyura, ahubatse ingoro ndangamurage y’ibidukikije, ari nayo yonyine iri muri Africa.

Ba Nyampinga basobanuriwe buri kimwe mu bigize iyi ngoro, mbere yo kwerekeza ku kirwa cya Mbabara kiri mu kiyaga cya Kivu, aho berekeje hifashishijwe amato matoya, bagafatanya n’ubuyobozi ndetse n’abaturage gutera ibiti biyinga 300 ku musozi, hagamijwe kurwanya isuri mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Ba Nyampinga bahuriye muri uru ruzinduko, bagiye bitabira amarushanwa atandukanye y’ubwiza ariko kandi bose bahurira muri ‘Miss Earth Rwanda’. Mu biganiro, bose bahurije ku kuba gusura Ingoro y’Ibidukikije no gutera ibiti byari mu nshingano n’imishinga yabo, na mbere y’uko bitabira amarushanwa y'ubwiza.

Miss Gretta

Miss Denyse

Miss Vanessa

Batemberejwe Igice cy’imiti Gakondo mu Ngoro Ndangamurage y'Ibidukikije


Miss Gretta mu byishimo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Bwana Ayabagabo Faustin

Uwimanimpaye Cyiza Marie Clemence

Dushimimana Frank uyobora Ingoro y’Ibidukikije aganiriza abashyitsi

Basohoka mu Ngoro berekeza ku mazi

Miss Vanessa bamwambika umwambaro w'ubwirinzi bwo mu mazi

Ingabo zifasha ba Nyampinga kwerekeza ku kirwa

Mu rugendo rugana ku kirwa cya Mbabara, ahatewe ibiti



Miss Gretta yuhira igiti yari amaze gutera

Ba Nyampinga basoje gutera ibiti, ibyishimo ari byose

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121161/mu-mafoto-ibyaranze-urugendo-rwa-ba-nyampinga-mu-ngoro-yibidukikije-no-ku-kirwa-121161.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *