Ihurizo rikomeye kuri APR FC mbere yo guhura na US Monastir (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Mbere y’amasaha mbarwa ngo APR FC ihure na US Monastir mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, yahuye n’ikibazo ivunikisha rutahizamu wa yo, Mugunga Yves

Uyu munsi ni bwo APR FC yakoze imyitozo ya nyuma muri Tunisia mbere y’uko ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri izahura na US Monastir mu mukino wo kwishyura.

Ni imyitozo itasojwe na rutahizamu Mugunga Yves wagize ikibazo cy’imvune yo mu ivi bituma asohorwa mu kibuga.

Uyu rutahizamu watsindiye APR FC igitego mu mukino ubanza amahirwe menshi ni uko atazagaragara mu mukino w’ejo.

Nyuma yo gutsinda umukino ubanza 1-0 wabereye mu Rwanda, APR FC ikaba isabwa kunganya gusa kugira ngo igere mu cyiciro gikurikiyeho aho ikipe izakomeza izahura na Al Ahly.

Abasore bose bariteguye

Rwabuhihi Aime Placide

Mugunga Yves yari yatangiye imyitozo neza

Mugisha Bonheur uzaba uyoboye abandi mu kibuga hagati

Buregeya Prince inkingi mu bwugarizi bwa APR FC

Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel

Umunyezamu wa mbere wa APR FC

APR FC irasabwa kunganya gusa

Ni uku yasohowe mu kibuga nyuma yo kugira imvune

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-rikomeye-kuri-apr-fc-mbere-yo-guhura-na-us-monastir-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *