MU MAFOTO 60: Ihere ijisho ibyamamare byitabi… – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu mateka y'uruganda rw'imideli mu Rwanda, uyu munsi, ibirori bya 'Bianca Fashion Hub' uwavuga ko biyoboye ubanza ataba yibeshye.

Ubwo byabaga mu ijoro ryakeye bikaba byari nk'ijuru rito uhereye kubabyitabiye uburyo baje bambaye, kugera ku babiteguye n'abagaragaye ku rubyiniro.

Muri abo hakaba harimo ibyamamare mu ngeri zitandukanye z'imyidagaduro yo mu Karere k'Iburasirazuba.

Uhereye mu banyamahanga bitabiriye Bianca Fashion Hub bafite amazina akomeye, barimo Hamisa Mobeto, Eddy Kenzo, Abryanz, Sheila Gashumba n'abandi.

Mu Rwanda ho benshi bitabiriye n'ubwo umuntu atavuga ko ari bose kubera ikiriyo cy'abarimo Yanga witabye Imana ku myaka 42, Yvan Buravan witabye Imana ku myaka 27 n'umubyeyi wa Meddy, Cyabukombe Alphonsine witabye Imana afite imyaka 66.

Mu byamamare nyarwanda byitabiriye harimo Arthur Nkusi, Bamenya, Uwase Muyango, Dj Phil Peter, Franco Kabano, MC Buryohe, Peacemaker, Emmalito, Anitha Pendo, Alyn Sano, Bwiza Keza Maolithia, Kayumba Darina n'Umuhoza Pascaline.

Ibi birori bya Bianca Fashion Hub ku nshuro ya kabiri bikaba byabereye muri Camp Kigali mu ijoro rya tariki 20 Kanama 2022 rishyira iya 21 Kanama 2022. Dj Briane yari yabucyereye

Dj Diallo yanahawe umwanya kuvanga umuziki

Uwase Muyango yari yazanye n’inshuti ze

Bwiza mu ikanzu yambitswe n’iduka rimaze kwamamara mu kwambika ibyamamare rya Dova Shop

Alyn Sano na Symphony bari mu basusurukije ibiroriBamenya n'umwe mu bakinnyi bagaragara muri filimi ye

Igisonga cya I cya Miss Rwanda 2022 Kayumba Darina yari yabucyereye

Umwe mu banyamideli bahagaze neza mu kwamamariza amakompanyi atandukanye, Umuhoza Pascaline

Umuhoza Pascaline na Kayumba Darina

Abryanz na Hamisa Mobeto ubwo batangazaga abegukanye ibihembo 

Bianca ibinezaneza byari byose 

Mu ntambuko nzia Mobeto na Abryanz baza gutangaza amanota n'abegukanye ibihembo

Anitha Pendo ari mu bitabiriye ndetse bakanayobora ibirori 

Eddy Kenzo ni we wari umuhanzi mukuru aha yahamagaye Bianca na Abryanz ku rubyiniroEddy Kenzo yanyuze abitabiriye igitaramo

Eddy Kenzo yahamije ko yishimira kuba mu Rwanda ndetse atewe ishema no gushyigikira Bianca yari yazanye itsinda ry’ababyinnyi n’abaririmbyi bagera kuri 25

Platini P yitabiriye ibirorori anafatanya na Eddy Kenzo kuririmbira abitabiriye iki gitaramoBianca na Hamisa Mobeto bakurikirana uko ibirori bigendaDj Phil Peter, MC Buryohe, Emmalito bari mu bitabiriye 

Hamisa Mobeto ubwo yari akurikiranye ibirori

Sheila Gashumba uri mu banyamakuru b’imyidagaduro bakomeye muri Uganda ari mu  bayoboye ibirori

Arthur Nkusi na Sheila Gashumba bacinya akadiho

Bianca yiyerekanye mu myambaro yatunganirijwe mu nzu y’imideli ye

Ibi birori byari biteguye neza

Hamisa Mobeto akanyamuneza kari kose ku maso

Wari umunezero wo ku rwego rwo hejuruMiss Photogenic 2019 Uwase Muyango akamwenyu kari kose Gael umujyanama wa Bruce Melodie n'inshuti ze bari bahabaye

AMAFOTO: SANGWA JULIEN+BABOU PHOTOGRAPHY-INYARWANDA.COM

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120191/mu-mafoto-60-ihere-ijisho-ibyamamare-byitabiriye-ijoro-ryagatangaza-ryibirori-bya-bianca-f-120191.html

Comments

One response to “MU MAFOTO 60: Ihere ijisho ibyamamare byitabi… – #rwanda #RwOT”

  1. Anonymous Avatar
    Anonymous

    Homosapiens 🙂

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *