Rayon Sports yasinyishije 3 #rwanda #RwOT

Written by

in

Rayon Sports yamaze gusinyisha abakinnyi 3 barimo umunyezamu wa wakiniraga Bugesera FC ndetse n’abandi bakiniraga Heroes FC.

Aba bakinnyi bakaba bujuje umubare w’abakinnyi 11 iyi kipe imaze gusinyisha mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-23.

Nk’uko umwe mu bantu ba hafi muri Rayon Sports yabyemereye ISIMBI ni uko Rayon Sports yamaze gusinyisha Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bakinaga mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Heroes FC bamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 3, ni abakinnyi bakina mu kibuga hagati.

Uretse aba bakinnyi kandi Rayon Sports yasinyishije amasezerano y’imyaka 2 umunyezamu wakiniraga Bugesera FC, Hakizimana Amani.

Aba bakinnyi basinye nyuma ya Ndekwe Felix wavuye muri AS Kigali, Tuyisenge Arsene wavuye muri Espoir FC, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc na Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports.

Ishimwe Patrick yasinyiye Rayon Sports

Kanamugire Roger na we yerekeje muri Rayon Sports

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasinyishije-3

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *