Cristiano Ronaldo mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

Written by

in

Rutahizamu wa Manchester United na Portugal, Cristiano Ronaldo ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko apfushije umwana we w’umuhungu arimo avuka.

Mu Kwakira 2021, Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez batangaje ko bitegura kwibaruka impanga.

Uyu munsi aba bombi batangaje ko imwe mu mpanga zabo yitabye Imana arimo avuka, uwapfuye akaba ari umuhungu mu gihe umukobwa we yabashije kubaho.

Ni mu itangazo Cristiano Ronaldo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko bari mu gahinda nyuma y’uko umuhungu we yitabye Imana arimo avuka ariko umukobwa we akaba yabayeho.

Uyu mwana abaye umwana wa 2 wa Cristiano na Georgina nyuma ya Alana Martina dos Santos Aveiro, gusa abaye uwa gatanu wa Cristiano kuko yari afite izindi mpanga Eva na Mateo basanga imfura ye Cristiano Jr.

Cristiano Ronaldo na Georgina bari batangaje ko bitegura kwibaruka impanga

Georgina na Cristiano batangaje ko umwana wabo w’umuhungu yapfuye avuka

Uyu muryango usanzwe ufite abana 4

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-mu-gahinda-gakomeye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *