Perezida Kagame yasuye icyanya gikomye cya Zambia kibarizwamo inyamaswa z'inkazi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Amafoto yashyizwe hanze n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we Hakainde Hichilema bari ku isumo rya Victoria ari iruhande rw'igisamagwe.

Agace Perezida Kagame yasuye kitwa Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris. Ni icyanya gikomye gikunze gukurura ba mukerarugendo iyo bashaka kureba intare n'inzovu ku buryo bashobora gutemberana na zo.

Ni icyanya cyatangijwe mu 2009, icyo gihe abantu bemererwaga gutemberana n'intare hamwe n'ibisamagwe ariko nyuma biragurwa bakajya bemererwa gutemberana n'inzovu. Umuntu ashobora gutemberana n'inzovu imuhetse mu mugongo.

Icyanya gikomye ni ahantu haba hari amategeko abuza kuhakorera ibindi bikorwa byangiza ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima.

Perezida Kagame yafotowe ari iruhande rw’igisamagwe

Perezida Kagame aganira na mugenzi we wa Zambia

Umujyi wa Livingstone muri Zambia ufatwa nk'umujyi w'ubukerarugendo. Uherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw'iki gihugu, muri kilometero nke uvuye ku mugezi wa Zambezi ndetse n'Umupaka wa Zimbabwe

Isumo rya Victoria ni rimwe mu akunze gukurura ba mukerarugendo cyane


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasuye-icyanya-gikomye-cya-zambia-kibarizwamo-inyamaswa-z

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *