Tanasha Donna yavuze ku byo kwiyunga na Diamond #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzikazi ukomoka muri Kenya wakundanye akabyarana na Diamond Platnumz, Tanasha Donna avuga ko atifuza kwiyunga na se w’umwana we.

Uyu muhanzikazi wahoze ari n’umunyamakuru, yabanje kunyomoza amakuru avuga ko ari mu rukundo rushya.

Aha niho umukunzi we yahise amubwira ko bifuza kubona yasubiranye na Diamond ndetse akamutera inda bakabyarana undi mwana.

Yagize ati “turashaka ko Diamond asubirana na Tanasha, akamutera inda na none bakabyara undi mwana.”

Mu kumusubiza abinyujije kuri Instagram Stories, Tanasha yavuze ko urukundo ashaka gutunganya ari urwe n’Imana gusa.

Ati “urukundo rwonyine nshaka gutunganya ubu, ninjye n’Imana. Nimwongera kumbona nisuzuzuguza mpanganira urukundo rw’umugabo, muzankubite.”

Muri Werurwe 2020, nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu, Naseeb Jr, nibwo Diamond na Tanasha bemeje ko batandukanye.

Tanasha ahamya ko adashaka kwiyunga na Diamond Platnumz

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-donna-yavuze-ku-byo-kwiyunga-na-diamond

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *