Kiyovu Sports yaguze Fred Muhozi wakiniraga Espoir FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Written by

in

Fred Muhozi

Fred Muhozi

Uyu musore wari usigaje amasezerano y’amezi atandantu muri Espoir FC yaguzwe Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda aho ikipe yabonyemo miliyoni eshatu mu gihe we yahawe miliyoni zirindwi asinya muri Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka itatu ishobora kongerwa.

Yahamagawe bwa mbere mu ikipe y

Yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu atsinda igitego

Fred Muhozi mu gice cya mbere cya shampiyona kirangiye yitwaye neza mu ikipe ya Espoir FC aho yayitsindiye ibitego 4 binamuhesha guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’Igihugu Amavubi. Yakinnye imikino ibiri ya gicuti muri Mutarama 2022 n’ikipe y’igihugu ya Guinea yiteguraga gukina igikombe cya Afurika aho muri iyi mikino yatsinzemo n’igitego cya mbere mu ikipe y’Igihugu mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Guinea ibitego 3-0.

Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kiyovu-sports-yaguze-fred-muhozi-wakiniraga-espoir-fc

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *