Antoine Cardinal Kambanda yizihije imyaka itatu amaze abaye Arkiyepiskopi wa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Written by

in

Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Arkidiyosezi ya Kigali, ubutumwa buriho bugira buti: 'Isabukuru Nziza kuri Arkiyepiskopi wacu Antoine Cardinal Kambanda'.

Ubwo butumwa kandi bukomeza bugaragaza igihe cardinal yaherewe inkoni y’ubushumba: 'Imyaka 3 irashize ahawe inkoni y’ubushumba muri Arkidiyosezi ya Kigali (27/1/2019-27/1/2022). Nyagasani akomeze amwongerere imbaraga n’ubuhanga kugira ngo abashe kurangiza ubutumwa yamutoreye'.

Arkiyepiskopi Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru ye ndetse n’imyaka itatu ishize ahawe inkoni y’ubushumba muri Arkidiyosezi ya Kigali, mu gihe hashize amasaha make hamenyekanye intumwa ya Papa mu Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Mutarama 2022, ni yo yemeje ko Reverend Monsignor Arnaldo Catalan, aba Intumwa ya Papa mu Rwanda.

Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/antoine-cardinal-kambanda-yizihije-imyaka-itatu-amaze-abaye-arkiyepiskopi-wa-kigali

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *