Isi irashaje:umugabo yafashwe aryamanye n'abakobwa be yiregura avuga ko yabigishaga uko zubakwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Umugabo wo mu gihugu cya Zambia witwa Mweene Enock yaguweho arimo gukoresha abakobwa be babiri imibonano maze yiregura avuga ko yabigishaga uko ingo zubakwa.

Uwari uhari yavuze ko hashize imyaka ibiri bikekwa ko uyu mugabo aryamana n'abakobwa be yibyariye . gusa ngo si bo gusa kuko bivugwa ko n'abashywa be yabasambanyaga baje gusura umuryango we.

Wakanda Hano ukabasha gukurikira YEGOB RADIO

Ubwo uyu mugabo yakubitwaga Mweene ngo yagiraga ati:'Ibi biba ari ugutegura abakobwa banjye kugirango bazubake neza . Murankubitira ubusa!'

Ku rundi ruhande ariko aba bakobwa bakoreshwaga ibi nabo bari bararyumyeho nkuko bimwe mu binyamakuru byo muri Zambia byabigarutseho.Bivugwa ko abagabo bo muri Zambia bafatwa basambanya abakobwa batajya babihakana ahubwo bagaragaza impamvu zituma babikora.

Source : https://yegob.rw/isi-irashajeumugabo-yafashwe-aryamanye-nabakobwa-be-yiregura-avuga-ko-yabigishaga-uko-zubakwa/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *