Perezida Tshisekedi yiyemeje guhiga bukware abagabye igitero cy’ubwiyahuzi i Beni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Written by

in

Perezida Tshisekedi wa RDC

Perezida Tshisekedi wa RDC

Aba bantu batandatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, i Beni.

Umwiyahuzi waturikije icyo gisasu mbere yo kwinjira muri resitora cyaturukiyemo, Polisi yagerageje kumukumira ariko birangira yiturikije ageze mu marembo yayo, we n’abandi bantu batanu bahise bapfa.

Nk’uko aya makuru yatanzwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, abantu 13 bakomerekeye muri icyo gitero, kugeza ubu kitaragira umutwe uwo ari wo wose uracyigamba, n’ubwo bikekwa ko ari ADF usanzwe ufitanye isano na Islamic State.

Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-tshisekedi-yiyemeje-guhiga-bukware-abagabye-igitero-cy-ubwiyahuzi-i-beni

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *