Aline Gahongayire yasangiye nabana baturuka… – #rwanda #RwOT

Written by

in

Kuri icyi cyumweru kuwa 26 Ukuboza 2021 ku munsi w'Imana ukurikira Noheli (Boxing Day), mu karere ka Gasabo mu ishuri rya Groupe Scolaire Busanza, niho habereye umuhango wo gusangira no gushyikiriza abana ibikoresho by'ishuri.

Ni igikorwa ngarukamwaka umuryango Ndineza Organization usanzwe ukora, ariko muri uyu mwaka ukaba warabaye umwihariko kuko Ndineza Organanization yafatanyije na DHIM, umuryango washinzwe na Bishop Habineza usanzwe atuye muri Amerika.


Aline Gahongayire yanyuzwe no gusangira nabo

Abana barenga 60 baturutse mu miryango ikennye nibo bashyikirijwe ibikoresho by'ishuri, ndetse Aline Gahongayire na Bishop nk'uko babitangarije InyaRwanda bakaba bavuze ko bitewe n'uburyo babonye aba bana, bagiye kuganira ku buryo bakwishyurirwa amashuri.

Umuryango Ndineza Organization washinzwe na Aline Gahongayire, usanzwe wita ku bana ndetse n'ababyeyi bari mu za bukuru bakeneye ubufasha bwo kwivuza, kwiga (abana) ndetse no mu buryo bwo kwiteza imbere hagendewe ku mishinga baba bafite.

Aline Gahgongayire yasangiye n’abana iminsi mikuru

Bishop Habimeza ubwo yahaga abana kuri bimwe bari bari gusangira

Abana bahawe n’amata

Abana barengaga 60

KANDA HANO UREBE UBURYO ALINE GAHONGAYIRE YASANGIYE N’ABANA

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA RENDEZ VOUS YA ALINE GAHONGAYIRE

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112967/aline-gahongayire-yasangiye-nabana-baturuka-mu-miryango-ikennye-noheri-abaha-nibikoresho-b-112967.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *