Kapiteni w’Amavubi yasoje amasomo ya CAF (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda akaba n’umukinnyi wa AS Kigali, Haruna Niyonzima yasoje amasomo y’ubutoza ya CAF yo ku rwego rwa C amazemo ibyumweru 3.

Haruna Niyonzima akaba yari mu batoza barimo bakorera iki cyangombwa cyo ku rwego rwa C rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF License C).

Ni amahugurwa yaberaga kuri Hill Top Hotel i Remera aho bamaze ibyumweru 3 bahugurwa, amahugurwa yasoje ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abandi batoza basanzwe bazwi mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda barimo Mutarambirwa Djabir wanyuze muri Kiyovu Sports na AS Kigali, Byusa Wilson (Rudifu) usanzwe ari umutoza w’Intare FC n’abandi.

Aba batoza bakaba bahawe icyemezo cy’uko bitabiriye aya mahugurwa mu gihe bagitegereje amanota agomba gutangwa na CAF mu minsi iri imbere, ni yo izemeza niba batsindiye License C cyangwa batsinzwe.

Aya mahugurwa abaye nyuna y’ayabaye muri 2017 ariko CAF ikaza kuyatesha agaciro.

Haruna Niyonzima yasoje amahugurwa yo kuba umutoza aho natsinda ibizamini azahabwa License C ya CAF

Byusa Wilson na we yasoje aya mahugurwa

Abatoza basoje amahugurwa ya License C ya CAF

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kapiteni-w-amavubi-yasoje-amasomo-ya-caf-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *