Igitaramo cyasubitswe kubera P Fla yimwe ibiryo #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuraperi nyarwanda, P Fla yanze gutaramira abaturage b’i Rusizi kubera ko yimwe ibiryo bituma igitaramo cyose gihagarikwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 11 Ukuboza abahanzi batandukanye mu Rwanda barimo Javanix, Fireman, MC Tino, P Fla, Fax Rapper na Nessa bari bataramiye i Rusizi kuri Motel Rubavu.

Bukeye bwaho tariki ya 12 Ukuboza aba bahanzi bakomereje igitaramo mu Bugarama muri Prince House Motel.

Iki gitaramo cyagombaga gutangira saa 18h cyaje gusubikwa ku munota wa nyuma, ni nyuma y’uko umuraperi P Fla yivumbuye ngo ntaririmba nyuma y’uko yivumbuye kubera ko yimwe ibiryo.

Uyu muraperi amakuru avuga ko yahise anigendera, abahanzi bagenzi be bakamubura, abateguye iki gitaramo bakaba bahisemo guhita bahagarika iki gitaramo kubera kubura k’uyu muhanzi.

P Fla yabuze mu gitaramo kubera ibiryo

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igitaramo-cyasubitswe-kubera-p-fla-yimwe-ibiryo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *