Umunyezamu Ndoli Jean Claude mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

Written by

in

Umunyezamu wa Gorilla FC wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, Ndoli Jean Claude ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko se umubyara yitabye Imana kubera azize uburwayi.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021 nibwo iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Sanzira Ferdinand akaba se wa Ndoli Jean Claude yitabye Imana.

Uyu musaza wari ufite imyaka 72 yitabye Imana nyuma y’igihe kinini afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso no kubyimba umutima ari nabyo byamuhitanye.

Yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru akaba yaguye mu bitaro bya Masaka, yari amaze iminsi ibiri muri koma.

Sanzira Ferdinand asize abana 12 barimo Ndoli Jean Claude, abahungu batanu ndetse n’abakobwa 7.

Ndoli Jean Claude ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we

Umubyeyi wa Ndoli Jean Claude witabye Imana

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-ndoli-jean-claude-mu-gahinda-gakomeye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *