Mu mukino w’intoranywa, Bull Dogg na Social biyongereye ku cyamamare Rema mu bazataramira abanyarwanda #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuraperi Bull Dogg na Social nibo bahanzi nyarwanda bamaze gutangazwa na FERWABA ko bazaririmbana n’umuhanzi w’icyamamare Rema ukomoka muri Nigeria mu gitaramo kizaba ku munsi w’umukino w’intaronywa za shampiyona muri Basketball mu Rwanda 'All Star Game’.

Tariki ya 20 Ugushyingo 2021 hazaba umukino w’intoranywa muri Shampiyoa ya Basketball iheruka kwegukanwa na REG (All Star Game).

Ubusanzwe hatoranywa abakinnyi bagashyirwa mu makipe abiri ubundi bagahatana. Mu minsi iri imbere nibwo hazamenyekana abakinnyi bazaba bari muri aya makipe.

Si uyu mukino gusa kuko hazaba n’ibindi bikorwa, nk’umukino wa 3 kuri 3 (3×3 Challenge), Slum Dunk, gutsinda amanota 3 (3 points contestants).

Hazaba kandi n’igitaramo cya Visit Rwanda All Star Game cyatumiwemo umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Divine Ikubor wamamaye nka Rema mu muziki.

Ntabwo azaririmba wenyine kuko abahanzi nyarwanda 2, nibo bamaze kwemezwa ko nabo bazaririmba muri iki gitaramo, ni Social Mula na Bull Dogg.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5 ahasanzwe, ibihumbi 10 muri VIP n’ibihumbi 20 muri VVIP. Ku muntu uzagura amatike mbere itike ya VIP na VVIP azishyura ½ cy’igiciro cyashyizweho.

Ubwo waherukaga kuba, Team Nijimbere Guibert yatsinze Team Mugabe Aristide amanota 89-83.

Umuhanzi Rema ni we uzaba ari umuhanzi mukuru

Bull Dogg azaririmba muri All Star Game Concert

Social Mula na we azaba ahari

Ibiciro by’amatike uko bihagaze

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-w-intoranywa-bull-dogg-na-social-biyongereye-ku-cyamamare-rema-mu-bazataramira-abanyarwanda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *