Banyuzwe! Ibyamamare byitabiriye igitaramo cya Masamba Intore (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu ijoro ryakeye, umuhanzi Masamba Intore yaraye akoze igitaramo cy’amateka yise 'Dutarame u Rwanda, Turuvuge amacumu’ mu rwego rwo gusoza ukwezi ko gukunda Igihugu.

Iki gitaramo cyaraye kibaye tariki ya 29 Ukwakira 2021, cyabereye muri Romantic Garden ku Gisozi.

Ni igitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi barimo ibyamamare byari byaje kumushyigikira harimo n’abahanzi batandukanye.

Mu bahanzi bari bitabiriye iki gitaramo harimo Jules Sentore, Butera Knowless, Yvan Buravan na Mugunga Christian.

Iki gitaramo kandi cyari kitabiriwe n’abarimo Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa na Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan.

Hari kandi umunyamabanga wa leta muri Minisiteri w’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, Ingabire Marie Immaculée, Uwacu Julienne, Muyoboke Alex n’abandi.

Uretse Masamba Intore wateguye iki gitaramo, abantu basusurukijwe n’Itorero Gakondo, umuhanzi Mugunga Christian, Sentore Jules na Yvan Buravan.

Kera kabaye na Masamba Intore yaje kugera ku rubyiniro maze asusurutsa abari baje kumushyigikira, mu gihe kingana n’isaha yaririmbye, ntabwo Masamba yatengushye abari bitabiriye iki gitaramo kuko banyuzwe mu ndirimbo ze zingajemo iz’urugamba rwo kubohora igihugu.

Muri iki gitaramo, Masamba yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’itange yagaragaje ubwo yayoboraga urugamba rwo kubohora igitego.

Ingabire Egidie Bibio wa RBA na Ingabire Marie Immacule

Uwacu Julienne na we yari ahabaye

Umuhanzi Mugunga Christian

Jule Sentore yari yaje gushyigikira Masamba Intore

Itorero Gakondo ryasusurukije abantu

Umuhanzi Yvan Buravan ni uko yaserutse

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’ingeri zinyuranye

Jules Sentore na Masamba Intore

Bacinye akadiho biratindaaaaa

Intore mu muhamirizo basusurukije benshi

Masamba Intore indirimbo ze zanyuze benshi bari bitabiriye iki gitaramo

Masamba Intore yakoze igitaramo cy’amateka

Byari ibyishimo kubitabiriye iki gitaramo

Miss Iradukunda Elsa na Miss Nimwiza Meghan mu gitaramo cya Masamba

Bamporiki na Knowless mu bacinye akadiho

Knowless yari afite akanyamuneza mu maso

Ingabire Marie Immacule na Ingabire Egidie Bibio bahamirije

Yvan Buravan na Masamba Intore basusurukije benshi

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/banyuzwe-ibyamamare-byitabiriye-igitaramo-cya-masamba-intore-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *