Cristiano yasazwe n’ibyishimo nyuma y’uko agiye kwibaruka impanga za kabiri #rwanda #RwOT

Written by

in

Rutahizamu ukomoka muri Portugal ukinira ikipe ya Manchester United mu Bwongereza, Cristiano Ronaldo yahishuye ko we na Georgina Rodriguez bagiye kwibaruka impanga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cristiano yagaragaje ibyishimo atewe no kuba agiye kongera kwibaruka impanga, ni izo agiye kubyarana n’umukunzi we Georgina Rodriguez.

Yagize ati “twishimiye kubamenyesha ko twitegura kwakira impanga. Imitima yacu yuzuye urukundo, sitwe tuzarota duhuye namwe.”

Izi ni impanga za kabiri za Cristiano Ronaldo, ni nyuma ya Mateo Ronaldo na Eva Maria Dos Santos.

Georgina Rodriguez na Cristiano bakaba bari basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa, Alana Martina Dos Santos Aveiro.

Aba bana bose bakaba biyongera ku mfura ya Cristiano Ronaldo ari we Cristiano Jr.

Cristiano yagaragaje ko we na Georgina bagiye kwibaruka impanga

Impanga Cristiano Ronaldo aheruka kwibaruka

Umuryango wa Cristiano Ronaldo ugiye kwakira abandi bana

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-yasazwe-n-ibyishimo-nyuma-y-uko-agiye-kwibaruka-impanga-za-kabiri

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *