Baracyari bake! Chris Neat, undi munyarwandak… – #rwanda #RwOT

Written by

in

Yiswe n'ababyeyi 'Kanoheli Christmas Ruth'. Mu bijyanye n'umuziki, akora mu buryo bw'umwuga kuko yanawize mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo, yamamara ku izina rya Chris Neat, kuri ubu akaba ariwe ugiye kuzajya atunganyiriza indirimbo abagana 'Studio' y'umuziki y'Ibisumizi ku makuru yizewe InyaRwanda ifite.

Mu nzozi z'uyu mugore nk'uko yagiye abitangaza mu biganiro binyuranye, hahozemo kuba yazakorera indirimbo umuraperi ufatwa nk'umwami w'injyana ya Hip Hop, Riderman kuri ubu rero yamaze kubona amasezerano mu nzu itunganya umuziki yashinze, bikaba ari amata abyaye amavuta.

Na none kandi, intego nyamukuru Chris Neat yinjiranye mu gutunganya umuziki ikaba ari iyo gucyemura ikibazo cy'abana b'abakobwa bifuza kwinjira mu muziki nyamara ugasanga badindizwa na basaza babo by'umwihariko aba 'Producers' babasaba ruswa y'igitsina nk'uko bikunze kuvugwa na bamwe mu bawukora.


Chris Neat yamaze gushyira umukono ku masezerano muri Studio y’Ibisumizi  

Mu nzu y’umuziki y’Ibisumizi  yashinzwe na Riderman, Chris Neat yatangiye akazi 

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110853/bwa-mbere-mu-muziki-nyarwanda-hinjiyemo-producer-wigitsina-gore-chris-neat-110853.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *