Babiri batsinze muri 'Bianca Fashion Hub’ bazahabwa itike y’indege yo kujya Kenya cyangwa Tanzania (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Iradukunda Odile na Kabano Franco basanzwe ari abanyamideli nibo bahigitse abagera kuri 50 bari baje muri 'Bianca Fashion Hub’, bakaba bazahabwa itike y’indege yo kujya kuruhukira muri Kenya cyangwa Tanzania.

Umunyamakuru Biacna, yateguye igikorwa yise 'Bianca Fashhion Hub’ aho buri wese ubishaka kandi wiyizeye mu myambarire yazaga akanyura ku itapi itukura maze akiyereka akanama nkemurampaka maze bakaza gutanga amanota.

Ibi birori byabereye muri Onomo Hotel, abagera kuri 50 nibo biyerekanye mu myambarire, gusa babiri umuhungu n’umukobwa nibo bagombaga gutsinda.

Mu bakobwa Iradukunda Odile usanzwe uri umunyamideli ni we waje guhiga abandi mu kwambara neza. Uyu mukobwa wiyeguriye imideli akaba yarashinze iduka ry’imideli rya 'Odileira designs’.

Mu bagabo hatsinze Kabano Franco umaze igihe muri ibintu bijyanye no kumurika imideli, akaba ari we nyiri nzu y’imideli ya We Best Models.

Kabano Franco ni we watsinze mu cyiciro cy’abagabo

Iradukunda Odile ni we warimbye kurusha abakobwa bose bari bahaje

Mu cyiciro cy’abagore 6 bari bageze ku cyiciro cya nyuma ni aba

Mu bagabo aba nibo 6 bari bageze mu cyiciro cya nyuma

Bianca ni we wateguye iki gikorwa

Source : http://isimbi.rw/imideli/article/babiri-batsinze-muri-bianca-fashion-hub-bazahabwa-itike-y-indege-yo-kujya-kenya-cyangwa-tanzania-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *