Perezida Archange Touadéra yageze mu Rwanda, nyuma ya mugenziwe wa Tanzania Prezida Suluhu #rwanda #RwOT

Written by

in

Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, biteganyijwe ko Perezida Touadéra ahita akomereza muri Village Urugwiro, aho yakirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bakagirana ibiganiro hagati yabo hanyuma bakaza kuganira n’itangazamakuru.

Biteganyijwe ko Perezida Touadéra asura inzu ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, iyo nzu ikaba iherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, azanasura kandi Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi i Musanze ndetse n’ibindi byiza nyaburanga by’u Rwanda bitandukanye.

Source : https://imirasire.com/?Perezida-Archange-Touadera-yageze-mu-Rwanda-nyuma-ya-mugenziwe-wa-Tanzania

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *